skol
fortebet

Kamonyi: Abana 7 basanzwe mu rugo rw’ umuturage birakekwa ko bari bagiye gucuruzwa

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatawe muri yombi umugabo wo mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Musambira mu karere Kamonyi bakunda kwita Jean Paul akekwaho icyaha cy’ icuruzwa ry’ abantu.

Sponsored Ad

Umwe mu baturanyi b’ uyu mugabo watawe muri yombi yabwiye Radio Rwanda ko mu rugo rw’ uyu mugabo mu mpera z’ icyumweru haba hari abakobwa b’ abanyeshuri n’ abagabo gusa ngo ntabwo azi icyo baba bahakora kuko ngo adakunda kwinjira mu buzima bwite bw’ umuntu.

Yagize ati “Cyane cyane muri week end njya mbona abantu b’ abasore, abagabo batuye hari hakurya nababwiye ko harimo umwe uturanye n’ uyu mugabo, baraza bakahaba nko guhera ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru ubabona. Kubera ko ntakunze kwinjira muri vie privee y’ umuntu ntabwo ninjiramo ngo menye icyabazanye ariko haba hari abana b’ abakobwa bari mu kigero cy’ ishuri nka secondaire impamvu mvuga ko ari abo muri secondaire ni imisatsi ibaranga. Kuko abakobwa bari mu ngo barasuka ariko bo uba ubona bafite udusatsi dukeya tugaragara nk’ utw’ abana bari mu ishuri”

Umuvugizi w’ Urwego w’ Igihugu rushinzwe Iperereza Mbabazi Modeste yatangarije UMURYANGO ko bikekwa ko abo bana basanzwe muri urwo rugo baba bari bagiye kugurishwa.

Yagize ati “Hari abana 7 twasanze mu rugo rw’ umuturage, abana barindwi batava indi imwe abahungu batatu n’ abakobwa bane. Harimo abana batujuje imyaka y’ ubukure hahise hatekerezwa icyo bahakora biba ngombwa ko abantu batekereza ku kintu cy’ icuruzwa ry’ abantu n’ ibyaha bifitanye isano nabyo. Biracyari mu iperereza ku buryo ntabivugaho byinshi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari ka Kivumu Mukakazina Erevanie yavuze ko ibyo uyu mugabo akekwaho nta makuru abifiteho gusa ngo bari baziko ari umuntu uba I Kigali akajya kwifatanya nabo mu bikorwa by’ umuganda dore ko ngo bamubona muri Week end.

Yagize ati “Ibyabaye njyewe byantunguye, ntabwo njyewe nabikekaga uyu mugabo yajyaga aza tukamubona muri week end kenshi tugakorana umuganda tukaba tuziko ari umuntu uba I Kigali ariko muri week end ukamubona. Ibi byabaye rero ntabwo nabikekaga nta n’ ubwo nigeze mbimenyaho amakuru”.

Uyu mugabo ukekwaho gucuruza abana afungiye kuri sitasiyo ya Musambira mu karere ka Kamonyi mu ntara y’ Amagepfo y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa