skol
fortebet

Kamonyi: Abayobozi bane b’ikigo bakurikiranyweho guhishira umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri

Yanditswe: Saturday 06, Mar 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukurikirana abayobozi bane b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba [GS Ruyumba] bakekwaho icyaha cyo guhishira umwarimu uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa yigishaga.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 17 n’uwa 15.

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu.

Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n’ukuriye komite y’ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari gukorwaho iperereza bari hanze mu gihe umwarimu we afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, gishingiye ku kuba abana b’abakobwa barasambanyijwe n’umwarimu bo bagahitamo kubihishira.

Ni icyaha kigengwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko kibahamye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu bakwiye kumenya ko iki cyaha cyo gusambanya abana gikomeye ku buryo ntawe ugomba kunga uwagikoze n’uwagikorewe ahubwo buri wese agomba kukimenyekanisha mu nzego zibishinzwe.

Ati “Ni icyaha kitagomba guhishirwa haba mu buyobozi bw’ibigo runaka cyangwa ubw’inzego z’ibanze. Umuyobozi agomba kumenyekanisha igihe cyose akibonye, agomba kubimenyesha RIB. Ntawe ufite uburenganzira bwo kugiceceka ngo kirangirire aho bitamenyeshejwe ubutabera.”

RIB yihanangirije abantu bose bafite umuco wo guhishira abasambanya abana, bitwaje inyungu zabo bwite cyangwa izindi izo arizo zose.

IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa