skol
fortebet

Karasira yabwiye urukiko ko urubanza rwe arufata nk’urwo Pilato yaciriye Yezu

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwatangiye kumva mu mizi urubanza ruregwamo Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha yamureze ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda mu gihe we yasabye ko yabanza akavurwa akabona uko aburana.

Yabigarutseho ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza rwe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023.

Karasira yahise agaragaza imbogamizi afite ku nyandiko mvugo y’urukiko yo kuwa 26 Nyakanga 2023 kuko irimo amakosa menshi cyane ndetse anavuga ko bandika bike cyane mu byo aba yavuze, asaba ko yajya yandikirwa neza kuko ngo ibyo avuga bizajya mu mateka cyane ko ngo urubanza rwe arufata nk’urwo Pilato yaciriye Yezu.

Karasira kandi yahise asaba ko yakorerwa ubuvugizi ku Rwego Rushinzwe Amagororero (RCS) akajya ajyanwa mu rukiko ari mu modoka itamutera imbeho kuko asigaye agera ku rukiko atitira agatakaza imbaraga zo kuburana.

Karasira n’umwunganizi we Me Evode Kayitana bavuze ko bitagakwiye ko batangiye kuburana mu mizi kandi afite indwara ikomeye nk’uko raporo ya muganga yabigaragaje, basaba ko yasubizwa i Ndera akabanza agakira neza akazabasha kuburana.

Urukiko rwavuze ko ibyo bitakabaye impamvu ibuza urubanza gukomeza kuko inyandiko y’ihamagazwa mu rubanza bahawe yagaragazaga ko bazaba bagiye kuburana kandi ngo nta kintu bigeze bayivugaho mbere y’uko itariki igera.

Umucamanza kandi yanavuze ko iyo raporo ya muganga itigeze ivuga ko Karasira atabasha kuburana bityo ko nta mpamvu ihari yasubika urubanza.

Karasira yahise avuga ko ibintu ari kuburanaho mu rukiko ari na byo byamuteye uburwayi afite.

Yagize ati “Ndi kuburana ibijyanye na Jenoside kandi ni yo yanteye ihungabana mfite kuko yanyiciye umuryango wanjye wose nsigarana na murumuna wanjye gusa. Nimutampa umwanya ngo mbanze nkire muzaba mundenganyije. Murashaka gukoresha ‘marathon’ umuntu wavunitse. Kumburanya ndwaye ni uguhengera intege nke zanjye ngo muntsinde’’.

Umucamanza yamusubije ko ibyo byamaze gufatwaho umwazuro ko agomba gukomeza kuburana maze Karasira ahita yiyamira mu Rukiko ati “Ubwo ni aka wa mugani ngo nta wuburana n’umuhamba?’’

“Ni byo koko ndabyemera kuburana kandi nta n’impungenge binteye, iyaba mwari muretse nkakira gusa. Jye nzi ko nzanahabwa igikombe cy’amahoro ‘Prix Nobel’ kuko ibyo navuze byose ni ukuri kandi bivugwa na bake, abandi barabitinya.’’

Ibyaha Karasira ashinjwa:

guhakana jenoside no
kuyiha ishingiro
gukurura amacakubiri
guteza imvururu muri rubanda
iyezandonke
kudasobanura inkomoko y’umutungo we

Uretse iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo, umushinjacyaha yavuze ko ibindi byaha byose byashingiwe ku biganiro yakoreye ku rubuga rwa youtube. Mu gusobanura ibyo birego,umushinjacyaha hari aho yifashishije video z’ibiganiro Karasira yagiye akora.

Ku cyaha cyo guhakana jenoside, bimwe mu bigize icyaha nk’uko umushinjacyaha yabivuze, ni amagambo ya Karasira ubwe aho ngo yavuze ko jenoside itigeze itegurwa. Ngo haba mu manza zikomeye zabereye Arusha ntaho byavuzwe ko jenoside yateguwe. Ati ’’Ariko mu Rwanda ntiwabivuga ni ukugendera ku bya CNLG.’’(ibyo ni Karasira wabivuze)

Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umushinjacyaha yavuze ko mu biganiro bye Karasira agaragaza ko leta ya perezida Juvenal Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho. Karasira Aimable kandi yashinjwe gukurura amacakubiri. Kimwe muri byinshi mu bikorwa bigize iki cyaha ngo ni amagambo yavuze ko ibigo bikomeye mu Rwanda biyoborwa n’Abatutsi.

Ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, uregwa ngo yasanganywe amafaranga y’amadolari ($) asaga ibihumbi 10 n’ama Euro(€) 520, n’andi manyarwanda asaga miliyoni zitatu, yose hamwe akabakaba miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hasigaye ko umushinjacyaha asobanura ibindi bimenyetso bigize ibyaha ariko bishingiye ku mavideo.

Mu bindi byagaragaye muri uru rubanza ni uko ngo abunganira Karasira kugeza ubu batagihembwa kuko imitungo ye yose yafatiriwe, agasaba ko bafungura konti ze akabasha kubahemba, aho bamwishyuza agera kuri miliyoni 5 Frw.

Karasira avuga ko agowe cyane no kubishyura kandi ngo baba bitanze cyane, agasaba urukiko kumukorera ubuvugizi bakishyurwa cyangwa se agashyirwa mu cyiciro cy’abakene bagenerwa ubwunganizi ku buntu kuko nta handi yazakura ubwishyu.

Karasira avuga ko atemera iby’ifatirwa ry’imitungo ye kuko mu mafaranga yari afite bitirira iyezandonke harimo n’ayo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ULK ndetse n’umurage w’ababyeyi be.

Karasira n’umwunganira bagaragaje ko nta bushobozi uregwa afitse bwo kuburana kubera uburwayi bwo mu mutwe avuga ko buterwa n’ihungabana rikomeye afite. Basaba ko yabanza kuvurwa.

Gusa raporo yakozwe n’abaganga mu bihe byashize, ikemezwa n’urukiko, yavuze ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe budakira ariko afite ubushobozi bwo gutekereza.

Iburanisha ryasubitswe rikazasubukurwa ku wa 13 Ukuboza 2023.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa