skol
fortebet

Kayumba Christopher agiye kongera kuburana nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuriye

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri Urukiko rwisubuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyepolitiki Kayumba Christpher ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rugategeka ko ahita arekurwa agiye kongera kuburana ibi byaha nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gikabakaba amezi abiri Urukiko rwisubuye rwa Nyarugenge rwemeje ko umunyepolitiki Kayumba Christpher ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rugategeka ko ahita arekurwa agiye kongera kuburana ibi byaha nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Ubushinjacyaha mu kugaragaza ko butishimiye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwajuririye urukiko rukuru ku wa 20 Werurwe mbere y’iminsi ibiri gusa ngo iminsi bwari bwahawe yo kujurira irangire.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kibumbatiye inenge kuko umucamanza yimye agaciro imvugo z’abatangabuhamya bashinja Kayumba. Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Kayumba yasambanyije Yangurije Marie abigambiriye kuko yakoresheje imbaraga, igitinyiro n’amayeri yo kubwira uwahohotewe ngo ze kumukorera isuku mu cyumba yararagamo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Yangurije yarahisemo gutanga ikirego nyuma y’imyaka umunani icyaha gikozwe ari ubwoba yari afitiye Kayumba kuko yari atinyitse kandi uyu wahohotewe yangaga ko yahabwa akato muri bagenzi be. Ubushinjacyaha bwisunze inyandiko z’abahanga zivuga ko uwasambanyijwe ashobora kubibika igihe kirekire ntawe abibwiye ariko bikazajya bihora bimugaruka mu bitekerezo.

Mu cyemezo cy’umucamanza ku wa 22 Gashyantare yavuze ko nta bimenyetso bigaragara yashingiraho ahamya Kayumba icya cyo gusambanya Yangurije kuko nta raporo ya muganga ubushinjacyaha bugaragaza igaragazako icyaha cyabaye.

Mu nyandiko y’ubujurire, ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza atari gushingira gusa kuri raporo ya muganga kuko n’ubuhamya bw’uwahohotewe bwari guhabwa agaciro kuko no kubonera ibimenyetso ibyaha nk’ibi bikunda kugorana.

Ubushinjacyaha bunarega Kayumba ko mu mwaka wi 2017 yashatse gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Ntarindwa Muthoni Phiona yigishaga mu ishuri ry’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bushingira ku kuba Ntarindwa yarabibwiye ubuyobozi bwa Kaminuza Kayumba yigishagamo icyo gihe.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo mu iburanisha ryambere umucamanza yabitesheje agaciro ariko ko byagize ingaruka kuri Ntarindwa Muthoni kuko n’ubu abona Kayumba nk’umuntu ushobora kumugirira nabi.

Mu nyandiko y’ubushinjacyaha Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi burasaba urukiko rukuru guhamya Kayumba Christopher ibi byaha rukanamuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’amezi aatndutu.

Urukiko rukuru ntiruratangaza italiki ruzaburanishirizaho ubu bujurire.

Intego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa