startimes

Kicukiro: Polisi yafashe abagabo 5 bakekwaho kwiba mudasobwa 15 z’ishuri

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 May 2020 Yasuwe: 1547

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe ibisambo 5 bikurikiranyweho kwiba mudasobwa 15 mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama secondary School) gusa habonetse mudasobwa 14. Iri shuri riherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama mu kagari ka Rukatsa mu mudugudu wa Mpingayanyanza.


Sponsored Ad


Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko abafashwe ari Mugisha Edouard w’imyaka 19, Ndayisabye Emmanuel w’imyaka 51, Twizeyimana Janvier w’imyaka 24 ,Haremiyabanje Jean Claude 41 na Mvuyekure Isaac ufite imyaka 19. Aba bose bakaba bari bashinzwe isuku muri kiriya kigo cy’ishuri.

CIP Umutesi avuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage , abapolisi bajya gusaka aho yababwiye bahasanga mudasobwa 14. Muri ririya shuri kandi hibwe inkweto za Bote imiguru 15 ariko zo zikaba zitaraboneka.

CIP Umutesi yagize ati “Bariya bantu bari bafite imfunguzo za buri bilo bagafungura bakora isuku, uko batashye bagatahana mudasobwa mu gikapu. Umuturage wari ufite amakuru niwe warangiye abapolisi aho zabikwaga, bahasanga 14 muri 15 zari zaribwe”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye umuturage wagize uruhare mu gatanga ariya makuru, asaba n’abandi baturage kudahishira abanyabyaha ahubwo bakajya bihutira kubagaragaza.

Ati “Turashimira umuturage wanze gukomeza guhishira bariya banyacyaha ahubwo akihutira gutanga amakuru. Kiriya ni igikorwa cyiza tunakangurira n’abandi kwirinda ibyaha ndetse n’ubufatanyacyaha.”

Abafashwe bose Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu ibihumbi 2,046 bafashwe barenze ku...

Polisi y’u Rwanda yaramukiye mu gikorwa cyo kwerekana abantu barenze ku...
1 August 2020 Yasuwe: 2298 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bamburaga abaturage bababeshya ko...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga Polisi y’u Rwanda...
1 August 2020 Yasuwe: 954 0

Musanze: Urukiko rwisumbuye rwemeje ko Gitifu na bagenzi be bakubise...

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gucira...
30 July 2020 Yasuwe: 4677 0

Gasabo:Polisi yafashe abasore barimo kwiba mu rugo rw’umunyamahanga

Kuri uyu wa mbere saa tanu za mu gitondo ku bufatanye n’abaturage Polisi...
28 July 2020 Yasuwe: 2494 0

RIB yerekanye itsinda ry’abasore 6 bamaze iminsi biba amafaranga y’aba agents...

Uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe...
27 July 2020 Yasuwe: 2699 0

Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwica umumotari bagatwara na...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ejo tariki 25/07/2020 yataye muri yombi...
26 July 2020 Yasuwe: 2353 0