skol
fortebet

Kuva kuri Pasteur Bizimungu kugeza kuri Sankara ejo bundi; imanza zari zikomeye mu myaka 19 ishize

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Hano turagaruka ku manza zari zikomeye mu myaka 19 ishize. Kuva ku rubanza rwa Pasteur Bizimungu wari Perezida, Kalisa BCDI, Kizito Mihigo, Mugesera, Ingabire Victoire, Abo kwa Rwigara kugeza kuri Sankara w’ejo bundi.

Sponsored Ad

N’ubwo aba bose bataburaniye igihe kimwe, ibyaha byagiye bigarukamo hari ugushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, guhirika ubutegetsi, gushyiraho cyangwa gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’igihugu, gupfobya jenoside, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi.

Hari n’abagize umwihariko nka Mugesera wakurikiranweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994, Kalisa Alfred bahimbaga BCDI, kubera yayoboraga iyi bank ubu yabaye Ecobank, waregwaga ibyaha by’ubukungu na Kizito Mihigo warezwe gushaka kwica Perezida Kagame.

Iyi video iragaruka ku nshamake y’izi manza zari zikomeye mu myaka 19 ishize.

Ibitekerezo

  • Aba bose mutweretse bazize gushaka ubutegetsi:Bizimungu,Sankara,Ingabire na Kizito.Abantu bashaka ubutegetsi nta kindi baba bagamije uretse ibyubahiro no gukira vuba.Bakoresha akarimi keza,bakavuga ko bashaka kubohora igihugu.Gusa tujye tumenya ko muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Ubwicanyi,Amanyanga,Amatiku,Inzangano,Gutonesha,Kwikubira ibyiza by’igihugu,etc...Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi.Ahubwo yabasabye kumwigana,nabo bakajya mu nzira bagakora umurimo nawe yakoraga wo Kubwiriza Ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho abategetsi bose bo mu isi,ishyireho ubutegetsi bwayo,buzaba buyobowe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo byose isi ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa