skol
fortebet

Marie Chantal warukurikiranweho kwica umwana abereye mukase yakatiwe Burundu

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Mukanzabarushimana Marie Chantal icyaha cyo kwica Akeza Rutiyomba Elsie, rumuhanisha gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 50 Frw.
Akeza wari ufite imyaka itanu, yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022 aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye, bigakekwa ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’abo babanaga.
Mukanzabarushimana Marie Chantal wari umubereye mukase na Nirere wari umukozi wo mu rugo bahise batabwa muri yombi, gusa Urukiko rw’Ibanze (...)

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Mukanzabarushimana Marie Chantal icyaha cyo kwica Akeza Rutiyomba Elsie, rumuhanisha gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 50 Frw.

Akeza wari ufite imyaka itanu, yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022 aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye, bigakekwa ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’abo babanaga.

Mukanzabarushimana Marie Chantal wari umubereye mukase na Nirere wari umukozi wo mu rugo bahise batabwa muri yombi, gusa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaje kurekura Nirere, rutegeka ko Mukanzabarushimana akomeza gufungwa.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwaha ishingiro ikirego cyabwo ndetse rukamuhamya icyaha cyo kwica Akeza.

Bwagaragaje ko nyuma yo kumuhamya icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugome yakoze cyo kwica umwana yari abereye mukase.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ibimenyetso bushingiraho bushinja uregwa iki cyaha, buvuga ko mu iperereza ryakozwe, ryagaragaje ko uyu mwana atapfuye yishwe n’amazi yo muri icyo kidomoro cya Litiro 200, ahubwo ko yishwe agashyirwamo yamaze gupfa.

Bwavuze ko ubwo nyakwigendera yapfaga, Mukase [uregwa] yatumye umukozi wo mu rugo kujya guhaha, amusaba gushaka amagi y’amanyarwanda, ariko ko wari umugambi wo kugira ngo uyu mukozi atinde ashaka ayo magi, ubundi ngo abone uko ashyira mu bikorwa uwo mugambi.

Uyu mukozi yasize Akeza [nyakwigendera] ari kumwe na mukase Mukanzabarushimana, aho agarukiye babisikana asohoka mu rugo, asanga undi mwana wabo ari kurira, uyu mukozi abanza kumuhoza, nyuma aza gushakisha Akeza aramubura, aza kumubona yarohamye muri icyo kidomoro cy’amazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko raporo yakozwe nyuma y’isuzuma ry’umubiri wa nyakwigendera, yagaragaje ko uyu mwana atishwe no kurohama mu mazi, ndetse ko nta n’ikintu basanze mu mazi, ku buryo nyakwigendera yaba yarakiguyemo ajya kugishasha.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku byatangajwe n’abatangabuhamya barimo Nirere Dative wari umukozi wo mu rugo rw’uregwa, ndetse n’abaturanyi, bavuze ko Mukanzabarushimana yakundaga kugirana amakimbirane n’umugoabo we, bapfa ko yakundaga uwo mwana batari bahuriyeho.

Uregwa abajijwe icyo avuga ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha, yavuze ko ibimenyetso byatanzwe bihabanye n’ukuri, ngo ahubwo ko nyakwigendera yishwe no kurohama mu mazi yari muri icyo kidomoro. Yagize ati “Ikiriho ni uko umwana yishwe n’amazi, kandi koko birababaje.”

Mukanzabarushimana yahakanye ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ko yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda agamije ko atinda, ahubwo ko yifuzaga ko nyakwigendera azajya arya ayo magi.

Mu mvugo yumvikanamo gushinja umukozi, uregwa yavuze ko babisikanye mu rugo, agiye kwa muganga, ndetse ko yasize ari kumwe n’abana babiri.

Agaruka kuri raporo yagaragaje ko umwana atishwe no kurohama mu mazi, Mukanzabarushimana yavuze ko iyo aba ari we wamwishe hatari “kubura ikigaragaza uburyo namukozeho, kuba yaragaragaje ko umwana yishwe akanarohamishwa, ntabwo bigaragazwa ko ari njyewe wabikoze.”

Yavuze ko n’ubuhamya bw’abatangabuhamya, atabwemera, ahubwo ko babutanze buririye kuri ibi byago na we byamubabaje kuko nyakwigendera yari nk’umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa