skol
fortebet

Minisitiri Gasana yatunze urutoki bamwe mu bakozi ba RCS kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, yagaragaje ko 97% by’injira mu magororero bitemewe biba byagizwemo uruhare n’abakozi ba RCS

Sponsored Ad

Ibi Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, yabigarutseho kuri uyu wa kabiri 31 Ukwakira 2023 ubwo yahuraga n’Abayobozi bashya b’Inama Nkuru ya RCS.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko kuri ubu hari abakozi ba RCS barangwa n’imyitwarire idahwitse ituma mu magororero atandukanye hinjiramo ibintu bitemewe birimo telefoni, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati" nibura 97% by’ibyinjira mu Magororero bitemewe biba byagizwemo uruhare n’abakozi ba RCS."

Ikindi kigaragara mu magororero n’ ubucuruzi bukomeye bukorerwa mo harimo n’ubwoko butandukanye bw’ibiyobyabwenge.

Bimwe mu bikunze kwinjizwa mu magororero kandi bitemewe birimo telefoni, urumogi, Pakimaya, ibikamba n’ibindi.

Kuri iki kibazo Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Daniel, yagaragaje ko uru rwego rushyize imbere imikorere myiza ku buryo ugaragaraweho amakosa akomeye ahita anirukanwa.

Yagize ati “Hari ibishobora kwinjira yabigizemo uruhare cyangwa atabizi. Hari ibintu tutababarira ku buryo umukozi aramutse abifatiwemo atababarirwa bimuviramo kwirukanwa ku kazi. Bisuzumwe bikagaragara ko yabigizemo uruhare ntacyo yaba akimariye urwego.”

Nikenshi hakunze kumvikana bamwe mu bantu baba barekuwe bashoje ibihano byabo mu magororero, bavuga ko habamo ubucuruzi butandukanye aho usanga bavuga ko ibyo bicuruzwa ahani kugirango byinjiremo biba byagizwemo uruhare na bamwe mubakozi ba RCS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa