skol
fortebet

Minisitiri w’ Intebe Murekezi yahaye impanuro abashinjacyaha bashya barahiye

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yakiriye indahiro z’ abashinjabacyaha bashya abasaba kuzashyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha birimo icuruzwa ry’ abantu n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwebge.
Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukuboza 2016 nibwo Minisitiri w’ Intebe Murekezi yakiriye indahiro z’ aba bashinjacyaha bashya ababwira ko indahiro barahiriye imbere ye ari igihango gikomeye bagiranye n’ Abanyarwanda abereka icyo basabwa kugira ngo inshingano barahiriye bazabashe kuzigeraho. (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Anastase Murekezi yakiriye indahiro z’ abashinjabacyaha bashya abasaba kuzashyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha birimo icuruzwa ry’ abantu n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwebge.

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukuboza 2016 nibwo Minisitiri w’ Intebe Murekezi yakiriye indahiro z’ aba bashinjacyaha bashya ababwira ko indahiro barahiriye imbere ye ari igihango gikomeye bagiranye n’ Abanyarwanda abereka icyo basabwa kugira ngo inshingano barahiriye bazabashe kuzigeraho.

Yagize ati “Indahiro mumaze kugira imbere yanjye irakomeye. Ni amasezerano akomeye mugiranye n’Abanyarwanda. Mwiyemeje kuzubahiriza inshingano mwahawe. Kuba mwaremejwe ni uko hari ibyo murusha abandi. Kugira ngo muzabe indashyikirwa, birabasaba gukunda Igihugu, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo, gukora cyane”

Minisitiri w’ Intebe yasabye aba bashinjacyaha kuzarangwa no kwibwiriza, gukora kinyamwuga, guhora bihugura, no gukorana neza n’ abo basanze kandi bakajya bagisha inama

Minisitiri w’ Intebe Murekezi yeretse aba bashinjacyaha aho bagomba gushyira imbaraga harimo mu gukurikirana ibyaha by’ icuruzwa ry’ abantu, ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ndetse no mu gukurikirana amadosiye arebana n’ ibyaha bya Jenoside.

Yagize ati : “Muzakomeze kandi no gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobabwenge. Guverinoma irasaba Urwego rw’Ubushinjacyaha gukomeza guha umwihariko amadosiye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Muzakomeze kdi gushyira imbaraga mu gukurikirana abakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu no gukoresha ibiyobabwenge.”

Minisitiri w’ intebe kandi yabasabye kuzihutisha amadosiye y’ abarigisa n’abanyereza umutungo wa Leta ndetse, uw’amabanki uw’ ibigo by’ imari iciriritse ndetse n’ uw’Amakoperative.


Abashinjacyaha bane barahiye basabwe kwita madosiye y’ abanyereza imitungo


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa