skol
fortebet

Muhanga: Urukiko rwahaye igihano wa mugabo wishe abana 10 atabishaka

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe washinjwaga kuroha abana 13 muri Nyabarongo atabishaka bigatuma 10 bapfa, yahanishijwe igufungo cy’umwaka no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nirwo rwemeje ko Ndababonye Jean Pierre bahimba Nyakazehe ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Uyu kandi yasonewe gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) hanyuma ubwato bwafatiriwe bugomba gutezwa cyamunara, amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku y’Akarere ka Muhanga.

Taliki 08 Kanama 2023 Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’imyaka ibiri agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2.

Icyaha uyu yari akurikiranyweho cyabaye tariki 17/07/2023 mu Mudugudu wa Cyarubambire Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro,i Muhanga.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze bwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha kidaturutse ku bushake kandi na we acyemera.

Buvuga ko yafashe icyemezo cyo guhamagara abo bana 13 atagishije inama ababyeyi babo abajyana mu kazi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro.

Aba bana ngo bageze mu mugezi hagati,baguyemo bituma 10 bahasiga ubuzima abandi 3 bararokoka.

Ndababonye Jean Pierre yavuze ko ibyo ashinjwa abyemera akanabisabira imbabazi. Ati: “Ndumva icyaha nakoze ngisabira Imbabazi.”

Ndababonye yari yasabye ko yahabwa igihano gisubitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa