skol
fortebet

Musanze: Amayobera ku mpfu z’abanyeshuri, aho mu cyumweru 1 hamaze gupfa 3 mu bigo binyuranye

Yanditswe: Thursday 01, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hakomeje kwibazwa ikiri gutera impfu za hato na hato z’abana b’abanyeshuri mu karere ka Musanze? Amakuru avuga ko muri iki cyumweru cyonyine hamaze gupfa abana 3 mu bigo binyuranye.

Sponsored Ad

Muri Saint Vincent, ishuri riri muri Muhoza, bivugwa ko kuwa mbere w’iki cyumweru umwana w’umukobwa wigaga muwa 5w’amashuri yisumbuye (S5) yafashwe aruka amaraso , Bamujyana mu bitaro bya Ruhengeri biranga, bamujyana CHUK ariko naho biranga arapfa!

Ni mu gihe hari hashize iminsi iki kigo kibuze undi mwana w’umukobwa wigaga nawe S5 ariko we urupfu rwe ntirwatunguranye kuko yari afite indwara ya Kanseri yamenyekanye bitinze, baramuvuza hose kugeza na za Butaro biranga yitaba Imana.

Muri Exel School, ishuli ryigenga riri inyuma y’Akarere ka Musanze,bivugwa ko kuwa mbere w’iki cyumweru, ubwo umwana yari mu ishuli, yahagurutse aragenda akomanga mwalimu wari ku kibaho, undi nawe ahindukiye abona akana kari kudandabirana gasa n’agafite isereri aragaterura. Byaje kurangira aka kana gashizemo umwuka.

Amakuru kandi akomeza avuga ko no muri ES Janja hapfuye undi munyeshuli ejo hashize !

Amakuru y’izi mfu abaye ariyo, urupfu rwabo rwaba ruje rukurikira urundi rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wigaga Muri Ecole des Sciences de Musanze muri S1 wapfuye taliki 13/5/2023 nawe urupfu rw’amarabira nyuma y’igihe arwariye muri infirmerie y’ikigo!

Kugeza ubu ,nta cyatangajwe nk’icyateye urupfu rw’uwo mwana n’ubwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko ruri gukora iperereza kucya mwishe byanatumye imihango yo gushyingura nya kwigendera yigizwa inyuma ho gato.

Icyakora ababyeyi b’umwana witabye imana muri Ecole des Sciences de Musanze babwiye Umuryango ko bagitegereje ibizava mu iperereza bihanganye n’ubwo ntayandi makuru arenzeho kuri iki kibazo ngo bazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa