skol
fortebet

Musanze: Polisi yataye muri yombi umwana wasambanyije ihene ihaka ikaramburura

Yanditswe: Tuesday 18, May 2021

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi umwana w’imyaka 14 utuye mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu murenge wa Muko ukurikiranyweho gusambanya ihene y’umuturanyi wabo ihaka, ikaramburura.

Sponsored Ad

Uyu mwana yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi, akurikiranyweho kuba yarasambanyije ihene y’umugore w’imyaka 51 ubwo yayisangaga mu kinani iziritseyo kuwa 13 Gicurasi 2021 agahita atoroka ariko nyir’ihene agashyikiriza ikirego Ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari.

Uyu mwana kuri ubu ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha abazwe kubyo akurikiranyweho. Ababyeyi b’umwana ntabwo bemera ko yasambanyije iyo hene ndetse n’uyu mwana arabihakana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose yemeje aya makuru, asaba imiryango yagiranye ibibazo kwirinda amakimbirane bagategereza ibizava mu iperereza.

Yagize ati"Natwe twabanje kubimenya binyuze mu bitangazamakuru, ariko ari urega nawe aba agomba kubona ubutabera ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe".

Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa