skol
fortebet

Musanze: RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’umukozi wabitse ibikoresho mu rwibutso rwa Jenoside

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko rwamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze Dosiye ya Ntibansekeye Léodomir, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana ibikoresho, uherutse kubika ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibyabafite ubumuga mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.

Sponsored Ad

Ubugenzacyaha buvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze ubwo yabikaga matela zari zigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’amagare y’abafite ubumuga mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.

Ntibansekeye Léodomir yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 16 Ukwakira 2023 afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza ari n’aho agifungiwe kuri ubu dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje aya makuru avuga ko dosiye bamaze kuyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Dosiye ya Ntibansekeye Léodomir yashyikirijwe Ubushinjacyaha uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2023. Akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.”

Ibikoresho byabitswe mu Rwibutso, ni matela zari zigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’amagare y’abafite ubumuga bitigeze bihabwa abo byari bigenewe bikabikwa mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze kikaza kuba gito bikimurirwa mu Rwibutso rwihishwa bikozwe n’uyu mukozi.

Aya makuru yaje kumenyekana mu cyumweru gishize ubwo abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bakoreraga ingendo mu turere dutandukanye, ubwo biteguraga gusura uru Rwibutso nibwo byakuwemo ikitaraganya ndetse hari n’amakuru y’uko inzego zitandukanye zirimo na IBUKA zahise zitangira gukurikirana iki kibazo.

Icyaha Léodomir akurikiranyweho cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Iki cyaha aramutse agihamijwe n’urukiko yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.

Abantu bose basabwe kwirinda ibyaha bifite aho bihuriye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, birimo: Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za Jenoside.

Guha ishingiro Jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro, kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

IVOMO: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa