skol
fortebet

Ngoma: Prof. Karuranga yagizwe umwere ku byaha byo "guhombya" Kaminuza ya INATEK yari ayoboye

Yanditswe: Sunday 18, Apr 2021

Sponsored Ad

Prof. Karuraranga Gahima Egide wahoze ari umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo INATEK ( YAFUNZWE ) wari umaze amezi 9 muri Gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021 urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ahita arekurwa.
Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi. Haakaba hari hashize hafi ukwezi Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gufunga (...)

Sponsored Ad

Prof. Karuraranga Gahima Egide wahoze ari umuyobozi wa kaminuza ya Kibungo INATEK ( YAFUNZWE ) wari umaze amezi 9 muri Gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021 urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwamugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ahita arekurwa.

Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi. Haakaba hari hashize hafi ukwezi Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gufunga Kaminuza INATEK yari ayoboye(yafunzwe taliki 30/6/2020).

Uwari umuvugizi wa RIB icyo gihe, Bahorera Dominiqwe yatangaje ko Prof. Karuranga Gahima Egide akurikiranyweho ibyaha bibiri byarimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ubucuti, urwango ikimenyane, cyangwa ikenewabo ndetse no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Icyo gihe Prof. Karuranga Gahima Egide yahise afungirwa kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kuvanwa ku Kimihurura aho yari afungiye ajyanwa gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali ahari ikigo cy’inzererezi. Iki gihe abantu bose bafungwaga babanzaga gushyirwa mu kato k’iminsi 14 bagashyirwa ahantu kugira ngo harebwe niba ntawanduye cyangwa urwaye Covid-19.

Iki gihe, Prof. Karuranga Gahima Egide yaje kwandurira Covid-19 aho yari afungiye kwa Kabuga bituma urubanza rwe rutinda kuburanishwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aho akiriye, Me Kiroha Olivier wamwunganira mu mategeko we yasabaga ko umukiriya we yarekurwa akaburana adafunze kuko iminsi iteganwa ngo abe yamaze kuburana ifungwa n’ifungurwa yari yayarenze.

Akaba yaravugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko kandi afungiye ahantu hatemewe.

Prof. Karuranga Gahima Egide waburaniye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo umucamanza agategeka ko afungwa iminsi 30 muri gereza kugira ngo azaburane mu mizi, igihe cyo kuburana mu mizi kigeze yajyanwe kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuko ariho hakorewe icyaha (Aho INATEK yayoboraga yubatse).

Ibyaha Prof. Karuranga Gahima Egide yari akurikiranweho biteye gute?

Ubushinjacyacya bwavugaga ubwo yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yagiye yemerera abanyeshuri baho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye ibintu ubushinjacyaha buvuga ko byateje INATEK igihombo kingana n’amafaranga angana na 77,520,000Frw.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yagiye atubahiriza imitangire y’amasoko mu kubaka no gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka 1,000,000,000Frw.

Ubushinjacyaha bwashinje Prof. Karuranga Gahima Egide kandi guha akazi uwitwa Florence Gatesi adakoze ikizami.

Prof Karuranga kandi yashinjwaga no kuba yarakodesheje imirima y’inshuti ye bwite.

Ubushinjacyaha bwanavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yaguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu ipiganwa ry’isoko.

Prof. Karuranga Gahima Egide n’abamwunganira ubwo bireguraga bahakanye ibyaha byose aregwa bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite.

Basabaga ko urukiko nta gaciro rukwiye kubiha kuko ibyo buvuga nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bwaheraho buvuga ko yakoze icyaha.

Prof. Karuranga Gahima Egide yavuze ko ibikorwa aregwa bidahuye n’ibiteganywa n’itegeko ko kandi nta bushake bwo gukora icyaha bwari buhari.

Yavuze ko amasoko yatangwaga n’abagize akanama gatanga amasoko, ako kanama kakwemeza ibintu bigafatwaho icyemezo n’Inama y’Ubuyobozi ya Kaminuza.

Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye urukiko ko rwamurenganura rukamuha ubutabera.

Ubwo hasomwaga icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Mata 2021
Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ari nabo baburanishije uru rubanza basomye icyemezo cy’urukiko bemeza ko Prof. Karuranga Gahima Egide ari umwere ku byaha byose yari akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Umucamanza yategetse ko Prof. Karuranga Gahima Egide ahita arekurwa amagarama y’urubanza agaherera ku isanduku ya Leta kuko Prof. Karuranga Gahima Egide yari afunze.

Ubushinjacyaha bukaba bufite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Prof. Karuraranga Gahima Egide ni umugabo w’imyaka 65. Kaminuza ya INATEK yari ayoboye yafunzwe nyuma y’ibibazo by’uruhuri n’imanza z’urudaca haba ku bari abakozi bayo itahembye n’abayigemuriraga ibintu binyuranye!

Jean Paul NKUNDINEZA

UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa