skol
fortebet

Nsengimana Herman ngo yamenye ko FLN ari umutwe w’iterabwoba ageze mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwarangije kwerekana ibyaha byose abareganwa na Rusesabagina baregwa, kuri uyu wa Kane, batangiye kwiregura.

Uwa mbere wahereweho yiregura ni Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte “Sankara” wari umaze gutabwa muri yombi.

Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

Nsengimana Herman ni mwene Kayumba Charles na Mujawamariya Anathalie. Yavutse 12 Nyakanga 1980, yavukiye mu Mudugudu wa Runazi, Akagari ka Rukingiro, Umurenge wa Busoro ho mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo.

Nsengimana Herman yavuye mu Rwanda ku wa 22 Mata 2014 ajya muri Uganda. Yari asanzwe aziranye na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari usanzwe ari inshuti y’umuvandimwe wa Herman.

Mu 2018 ni bwo Nsengimana yinjiye muri RRM, ishyaka rya Sankara. Nyuma yo kugirana ibiganiro Nsengimana yasabwe kuva muri Uganda akajya muri RDC, akaba umuyoboke wa RRM (Rwandese Revolutionary Movement) yinjiye muri FLN.

Ku wa 18 Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare, yazirangije ku wa 12 Nzeri 2018. Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.

Nsengimana yabaye Komiseri ushinzwe Itangazamakuru ndetse n’Urubyiruko. Ubwo Sankara wari umuvugizi wa FLN yafatwaga, ku wa 5 Gicurasi 2019, yagizwe Umuvugizi w’uyu mutwe w’ingabo.

Nsengimana akigera muri FLN yashyizwe muri Komisiyo y’Itangazamakuru ariko kuko ngo atabonekaga, hatangwa igitekerezo ko Mukashema Esperance wakoraga kuri Radio Ubumwe yahabwa uwo mwanya.

Ku wa 5 Gicurasi 2019 ubwo yari Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bwo Irategeka Wilson yamuhamagaye amubwira ko agomba kuba umuvugizi.

Ati “Mu gisirikare iyo commander avuze na we icyo ukora ni ukwemera.’’

Mu Ugushyingo 2019, ni bwo bagabweho igitero n’ingabo za FARDC bagenda ibilometero byinshi.

Ati “Nabonye bashobora kumfata, nsesera mu gihuru ndabihorera. Bwakeye mu gitondo, nkomeza izo nzira banyuzemo. Nakomeje muri iryo shyamba, aho risoreza ngwa mu ngabo ziramfata.’’

Ku wa 16 Ukuboza 2019 ni bwo bageze mu Rwanda, bajyanywe i Mutobo mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu Gisirikare.

Nsengimana yavuze ko nta hantu yahuriraga na Rusesabagina kuko we n’abaperezida bagenzi be bagiraga inama bahuriragamo “twe tutazi”.

Ati “Ntibashakaga ko ibintu byabo bimenywa na bose. Njye nari umuntu usanzwe, ntaho nahuriye na Rusesabagina ndetse nta nimero ye ya telefoni nari mfite.’’

Yasobanuye ko yumvise ko FLN ari umutwe w’iterabwoba ubwo yagezwaga mu Bugenzacyaha.

Yakomeje ati “Nabimenye ngeze mu Rwanda.’’

Umunyamategeko wunganira Nsengimana Herman yavuze ko icyaha Ubushinjacyaha bushinja umukiliya we cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe cyakozwe mbere y’uko itegeko risohoka.

Ati “Dusanga ntaho urukiko rwahera rumuhanisha kwinjira muri uyu mutwe kuko yawinjiyemo nta tegeko ribibuza rihari.’’

Nsengimana Herman yavuze ko ibyo yabajijwe muri RIB, no mu Bushinjacyaha abyemera ariko avuga ko hari bimwe atazi.

Yagize ati “Nta bindi bikorwa bifatika njye nagaragayemo. Nari nzi ko muri Congo hari abasirikare ariko abasigaye bari bafite gahunda yo gukoreshwa ngo bagirane imishyikirano.

Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, Rugero Jean wunganira Nsengimana yavuze ko amasezerano yabaye mu kurema MRCD, biterekana uruhare na rumwe rw’umukiliya we.

Ati “Ntaho byerekana ko Nsengimana yabaye umunyamuryango wayo. Turagaragaza ko inyandiko zerekana abanyamuryango b’uyu mutwe nta Nsengimana urimo.

Bamurebera mu kintu cya FLN, bagashaka kubisanisha nk’umutwe umwe nyamara atari byo. Icyo Ubushinjacyaha bwakoze cyo guhuriza hamwe imitwe ibiri itandukanye bihabanye n’ibyo ba nyir’ubwite biyemerera. Amakuru dufite ubu ng’ubu ni uko MRCD isigayemo RRM, PDR Ihumure na RDI Rwanda Nziza.’’

Herman Nsengimana yasimbuye Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara ku buvugizi wa FLN, uyu yafatiwe mu Birwa bya Comores mu 2019.

Tariki ya 5 Gicurasi 2019, ni bwo ishyaka MRCD ari na ryo rifite umutwe w’Ingabo wa FLN, ryasohoye itangazo rivuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte.

Ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana yeretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa