skol
fortebet

Ntarama:Izabiriza n’umuhungu we barasabirwa gufungwa burundu

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Izabiriza Alphonsine n’umwana we Tuyishimire Fabien b’i Bugesera barasabirwa igifungo cya burundu kubera icyaha bashinjwa cyo kwica uwitwa Mbyariyehe Francois.
Mbyariyehe yari umugabo wa Izabiriza. Babyaranye abana batandatu barimo na Tuyishimire. Yishwe ku itariki ya 15 Kanama 2016.
Basabiwe icyo gifungo nyuma yuko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwababuranishaga, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016.
Urwo rubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu mugududu wa Kagoma I, mu kagari ka Kibungo mu (...)

Sponsored Ad

Izabiriza Alphonsine n’umwana we Tuyishimire Fabien b’i Bugesera barasabirwa igifungo cya burundu kubera icyaha bashinjwa cyo kwica uwitwa Mbyariyehe Francois.

Mbyariyehe yari umugabo wa Izabiriza. Babyaranye abana batandatu barimo na Tuyishimire. Yishwe ku itariki ya 15 Kanama 2016.

Basabiwe icyo gifungo nyuma yuko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwababuranishaga, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016.

Urwo rubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu mugududu wa Kagoma I, mu kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.

Tuyishimire Fabien umwana w’imfura wa nyakwigendera yemera icyaha cyo kugira uruhare mu kwica se. Asobanura uburyo bacuze umugambi wo kumwica.

Agira ati “Nahaye abagabo babiri ikiraka cyo kumwica,nyuma yo kubemerera igihembo cy’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kumwica bamuzingiye mu mufuka bamuta muruzi rw’akagera aho yaje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Avuga ko kandi we na nyina bacuze umugambi wo kwica Mbyariyehe kuko ngo bahoranaga amakimbirane.

Abo bagabo bashinjwa kuba ari bo bishe Mbyariyehe bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko ubashinja ashaka kubagerekaho icyaha.

Izabiriza yabwiye urukiko ko atigeze agira uruhare mu rupfu rw’umugabo we kuko ngo batari bakibana. Umwe yabaga mu nzu ye nubwo zari zegeranye.

Ubushinjacyaha bwo ariko bwagaragaje ko uyu mugore yahozaga umugabo we ku nkeke.

Ibyo ngo byatumye nyakwigendera arega uwo mugore we mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu mwaka wa 2015, bamukatira igifungo cy’amezi atandatu.

Icyo gihe ngo nyakwiugendera yahawe igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyo cyaha.

Abashinjwa kwica Mbyariyehe ubwo baburanishirizwaga ahabereye icyaha/Foto:Kigalitoday

Ubushinjacyaha bwahise busabira abaregwa igifungo cya burundu kuri buri umwe, imyanzuro ikaba izatangwa tariki ya 22 Ukuboza 2016.

Abaturage bishimiye kuba urukiko rwaje kuburanishiriza urubanza aho icyaha icyaha cyakorewe nk’uko bivugwa n’umwe muri abo Munyakazi Fidel.

Yagize ati “ Kuba urukiko rwaje aha nk’abaturage bidusigira isomo kuko uwaba afite umugambi wo kugirira undi nabi ntaba akibikoze kuko abonye uko byagendekeye kuwabikoze.”

Source :Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa