skol
startimes

Nyamagabe: Abagabo 2 bafashwe bamaze kwica ifumberi abaje kubagomboza batanga ruswa nabo barafungwa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 July 2020 Yasuwe: 2866

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga yafashe abantu bane bahigaga inyamaswa mu buhumekero bw’ishyamba rya Nyungwe. Bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, bamaze gufatwa bagenzi babo bagerageje guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.


Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko abapolisi babanje gufata Nsengumuremyi Faustin w’imyaka 21 na Sinamenye Vincent ufite imyaka 18.

SSP Karegire yagize ati “ Abapolisi bahawe amakuru n’abashinzwe kurinda ubuhemekero bw’iri shyamba ko bafashe ba rushimusi. Bariya basore bafashwe bamaze kwica inyamaswa imwe ndetse bafatanwe n’ibikoresho bakoresha birimo imihoro n’imitego 40 bakoresha bahiga inyamaswa.”

SSP Karagire akomeza avuga ko bamaze gufatwa haje bagenzi babo aribo Nsekanabo Patrice w’imyaka 46 na Ndorimana Sylvestre w’imyaka 42 bagerageza guha abapolisi ruswa kugira ngo babarekure.

Ati “Bariya babiri baje bafite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 kugira ngo abapolisi babarekure. Bariya basore bari baturutse mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Kizimyamuriro muri Nyamagabe.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yongeye kwibutsa abaturage ko guhiga inyamaswa ndetse ukanagerekaho gushaka gutanga ruswa byose ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

Yasabye abantu kwirinda ikintu cyatuma batanga ruswa cyangwa ngo bayakire, yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abo babonye bijandika muri ibyo byaha.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u zirindwi (7.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Habiyaremye aracyasaba ubutabera nyuma yo kurasirwa muri Kasho

Nyuma yo kurasirwa muri kasho ya polisi ku mpamvu atasobanukiwe, umuturage...
23 September 2020 Yasuwe: 2441 0

Rusesabagina yahishuye icyari kimujyanye I Burundi bikarangira yisanze I...

Mu minsi ishize nibwo Paul Rusesabagina yahishuye ko mbere y’uko afatwa yari...
19 September 2020 Yasuwe: 3966 0

Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basabiwe gufungwa...

Abashinjacyaha basabiye umunyamakuru wigenga Phocas Ndayizera na bagenzi be...
18 September 2020 Yasuwe: 1510 0

Nyamagabe: Umugabo w’imyaka 61 yafashwe asambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe...

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere...
17 September 2020 Yasuwe: 2620 0

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Paul Rusesabagina afungwa iminsi...
17 September 2020 Yasuwe: 1149 0

Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga ushinzwe uburezi yahakanye ibirego...

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri...
17 September 2020 Yasuwe: 1546 0