Nyamagabe: Kabeba wishe umugore wamuhungiyeho muri Jenoside yakatiwe burundu y’umwihariko

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 October 2017 Yasuwe: 928

Ku itariki ya 29 Kanama 2017 Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha imbere y’imbaga y’abaturage rwasomeye mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Kabera Joel icyaha cya Jenoside , maze rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, maze ruhamya KABEBA Joel icyaha cya Jenoside , rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu y’umwihariko.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 nibwo hamenyekanaye amakuru y’uko uwitwa KABEBA Joel yishe umudamu witwaga MUKANGAMIJE Julienne mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Akaba yaramwishe ubwo uwo mugore yarahungiye kuri uwo mugabo; aho kumuhisha yaramwishe arangije umushyira munsi y’umukingo,amutenguriraho itaka.

Mu gihe cy’inkiko Gacaca, amakuru y’urupfu rw’uwo mudamu ntiyamenyekanye kuko bavugaga ko yaburiwe irengero.

Nyuma nibwo umwe mu bo mu muryango wa KABEBA, yaje gutanga amakuru asobanuro uko uwo mugabo yishe uwo mudamu, ndetse n’aho yashyize umubiri we. Ndetse mu iperereza, umubiri w’uwo mugore niho wabonetse.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urukiko rwategetse ko uwari gitifu wa Gisagara arekurwa by’ agateganyo

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Huye Rwategetse ko Mvukiyehe Innocent wari...
17 November 2017 Yasuwe: 1578 0

Nyarugenge: Umumotari arashinjwa gushaka guha ruswa umupolisi

Umumotari witwa Ndizeye Tito, wari usanzwe akorera akazi ke ko gutwara...
9 November 2017 Yasuwe: 199 0

Umuhinde ukekwaho gutera inda ‘umwana’ yatawe muri yombi

Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo...
8 November 2017 Yasuwe: 2349 1

Evode Imena uregwa itonesha yasabiwe gufungwa imyaka 7

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka irindwi Imena Evode wahoze wari...
8 November 2017 Yasuwe: 2045 1

Diane Rwigara yasabye ko urubanza rwe rusubikwa-AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2017, Diane Rwigara...
7 November 2017 Yasuwe: 3597 0

Umuyobozi wa AMIR Peter Rwema yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’...

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2017, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura rwakatiye...
2 November 2017 Yasuwe: 3556 0