skol
fortebet

Nyanza:Polisi yafunze umusore ukekwaho gusambanya umwana

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yataye muri yombi umusore w’imyaka 17 y’amavuko akurikiranyweho gusambanya umwana ufite imyaka ine y’amavuko.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uyu mwana yari uwo Murugo uyu musore ukomoka mu Kagari ka Nzaratsi, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yakoragamo.

Amakuru yaje kumenyekana nyuma yuko Umwana yumvise aribwa mu gitsina nibwo kujya kubibwira Se, amutekerereza uko undi yabigenje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yemeje ko iyo ngimbi yatawe muri yombi.

Ati: “Umwana yagejejwe kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Nyanza, naho ukekwaho icyaha yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.”

Uriya musore ngo yaje i Nyanza ashaka akazi, abona ako kuragira inka.

Gitifu asaba abantu kubaha umwana bakirinda kumuhohotera kuko uretse no kwangiza ubuzima bwe ufashwe akgazwa mu nkiko, ahabwa igihano kiremereye cyane.

Ibizava mu iperereza tuzabibatangariza mu nkuru zacu zitaha.

Taarifa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa