skol
fortebet

Nyanza: Urukiko rwafashe umwanzuro ku muganga ushinjwa gusambanyiriza umwana mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 26 Nzeri 2022 ahagana i saa munani z’igicuku, ko hari umwana wagiye gukoresha ibizamini ku bitaro bya Nyanza kuko byakekwaga ko yasambanyijwe n’undi muntu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uwo muganga yapimaga uwo mwana nawe yahise amusambanya maze yihanaguza “Gants” yari yambaye ku gitsina azijugunya muri “Poubelle” amureba.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uyu muganga nawe yiyemerera ko ari we wasuzumye uwo mwana.
Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko hari (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 26 Nzeri 2022 ahagana i saa munani z’igicuku, ko hari umwana wagiye gukoresha ibizamini ku bitaro bya Nyanza kuko byakekwaga ko yasambanyijwe n’undi muntu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uwo muganga yapimaga uwo mwana nawe yahise amusambanya maze yihanaguza “Gants” yari yambaye ku gitsina azijugunya muri “Poubelle” amureba.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uyu muganga nawe yiyemerera ko ari we wasuzumye uwo mwana.

Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko hari umupolisi wari urinze uwo mwana avuga ko uyu mwana yahise amubwira ko uwamusuzumaga amusambanyije.

Raporo yaturutse muri Rwanda Forensic Laboratory yagaragaje ko hari ADN basanze muri vaginal Swabs z’umwana kandi zihura na ADN z’uyu muganga.

Ubushinjacyaha busaba ko uyu muganga afungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 muri gereza.

Uyu muganga yiregura yavuze ko kuba barabonyeho ADN ze atari igitangaza kuko n’ubundi yamupimaga amukoraho kandi icyo gihe yari kumwe n’umukozi wa NESA n’ushinzwe amasuku wari wakoze iryo joro bityo uwo mwana n’ubundi muri we akaba nta kuri agira kuko agenda ahinduranya n’amazina (Uregwa avuga ko amazina yiyise aza kwivuza atariyo yavuzwe n’ubushinjacyaha).

Me Englebert Habumuremyi w’unganira uregwa avuga ko uwo mwana yaje avuga ko yasambanyijwe nyamara bikaza kugaragara ko atasambanyijwe.

Me Habumuremyi akomeza avuga ko uwo mwana yavuze ko kandi yamusutseho ibintu bishyushye nyamara mu byapimwe nta masohoro basanzemo uretse ADN ye kuko yamukozeho.

Me Habumuremyi agasaba ko uyu muganga atafungwa by’agateganyo akaba yakurikinwa ari hanze.

Urukiko rwariherereye rusanga kuba umwana avuga ko yasambanyijwe kandi mu byapimwe byose ntihagire ibihamya simusiga bigaragaza ko yasambanyijwe icyi gihe.

Urukiko ruvuga ko kuba ariwe wasohotse abivuga nyamara bigaragara ko nawe ubwe atabasha kuvugisha ukuri kuzuye aho ahinduranya amazina uko abyumva.

Urukiko kandi ruvuga ko umubyeyi we avuga ko ataherukaga kumubona (umubyeyi abona umwana we).

Urukiko rw’isunze ingingo z’amategeko rwasanze uyu muganga akwiye gukurikiranwa adafunze.

Urukiko rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza bidahagije ku buryo Urukiko rubishingiraho rukeka ko uyu muganga icyaha akekwaho yaba yaragikoze.

Urukiko kandi rutegeka ko uyu muganga afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze akajya yitaba Umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye buri wa mbere w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Uyu muganga usanzwe ukora aho batangira ibizamani umwana aregwa gusambanya Ubushinjacyaha buvuga ko yarafite imyaka 16 y’amavuko.

IVOMO: UMUSEKE

Ibitekerezo

  • Uwarasa uyu muganga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa