skol
fortebet

Nyarugenge: Davis D na bagenzi be bitabye urukiko ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge hari hateganijwe kubera urubanza kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ngabo Richard [Kevin Kade] na Habimana Thierry bacyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Umuhanzi Icyishaka David (Uzwi nka Davis D) we ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kuba icyitso mucyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure Davis D ntabwo yagiye gusuzumwa kuko atasambanye nuwo mwana.

Me. Esperance Mukamukiga yavuze ko atiteguye kuburana kuko yatinze kubona Dossier ya Icyishaka David yunganira mu mategeko

Ngabo Richard na Habimana Thierry nabo basabye kutabura kuko abunganizi babo batagaragaye mu rukiko.Ubushinjacyaha buti "kuburana bunganiwe ni uburenganzira bwabo".

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yaburanishije uru rubanza yatangiye kuruburanisha Saa sita zuzuye kuko habanje kuburanishwa imanza zaburanishwaga kuri Skype mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Umucamanza yasabye abaregwa bose guhaguruka bakaza kuburana yahise atangira gusoma imyirondoro yabo.

Umucamanza yahereye k’uwitwa Ngabo Richard umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu kagali ka Kinunga mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali.

Icyishaka David (Alias Davis D) umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu kagali ka Muyange umurenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro,Umujyi wa Kigali.

Habimana Thierry umwirondoro we ugaragaza ko atuye mukagali ka Agatare umurenge wa Nyarugenege akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Umucamanza yabajije abaregwa bose niba biteguye kuburana bose bamanikira amaboko rimwe ko batiteguye kuburana umucamanza yahise ababwira ko atabuvumva bose icyarimwe abasaba kuyamanura agenda yumva umwe umwe yahereye kuri Icyishaka David ( Davis D).

Me Esperance Mukamukiga umwunganira mu mategeko ati "mureke mvuge impamvu tutaburana."

Uyu munyamategeko yabwiye umucamanza ko ataburana urubanza atarasoma Dossier neza.Yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwatinze kumuha Dossier yibyo uwo yunganira aregwa.

Me Esperance Mukamukiga yanabwiye urukiko ko yamenye ko ari buburane uru rubanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 gicurasi 2021 ati "murumva ko tutaburana urubanza natwe tutararusoma neza ngo turwumve".

Habimana Thierry nawe umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu atari burubane mu magambo macye yabwiye umucamanza ko ataburana adafite umwunganira mu mategeko.

Ngabo Richard nawe niyo mpamvu yahise aha umucamanza ko ataburana adafite umuhagarariye mu rwego rw’amategeko.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze gusabwa n’abanuranyi ndetse n’ubusobanuro bwatanzwe na Me Esperance Mukamukiga

Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko ibyo abaregwa bavuze bose basabye babyemererwa n’abamategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuburana bunganiwe biri mu burenganzira bw’abaregwa cyakora busaba urukiko ko urubanza rwakwimurwa nkuko abaregwa babyifuza ariko busaba ko uru rubanza rwashyirwa hafi hashoboka kuko abafunze batari kuburana mu mizi ahubwo bari kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umucamanza yahise apfundikira iburanisha avuaga ko uru rubanza ruzasubukurwa kuwa 12 Gicurasi Saambiri za mugitongo kurukiko rwibanze rwa Nyarugenge

impaka zazamuwe na Habimana Thierry wasabye urukiko ko atafatwa amashusho n’abanyamakuru

Ubwo abanyamakuru batangiraga gufotora abaregwa uwutwa Habimana Thierry ureganwa na bagenzi be yasabye urukiko ko rwabuza abanyamakuru kumufotora umucamanza ati "wemerewe gufotorwa kuko abari kugufotora urukiko rwabibahereye uburenganzira kandi babyemererwa n’itegeko nshinga iyo banditse basaba gufotora umuburanyi runaka".

Umucamanza yahise abwira ababuranyi ko atari umwihariko wabo wo gufotorwa ko ahubwo iyo Ikinyamakuru cyandikiye Perezida w’urukiko gisaba gufotora umuburanyi,ntakabuza umucamanza atanga ubwo burengazira.

Icyishaka David (Alias Davis D) usanzwe ari umuhanzi ukunzwe hano mu Rwanda, ubushinjacyaha bumukekaho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gusambanya umwana.Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu itegeko ritaganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ngabo Richard we ubushinjacyaha bumukekaho icyaha cyo gusambanya umwana icyi cyaha gihanishwa ingingo yi 133 mugutabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange

Habimana Thierry nawe ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambaya umwana.Icyi cyaha gihanishwa ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyishaka David ( Davis D) we na bagenzi batawe muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021 bamaze iminsi 14 bafungiwe kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali.

Umuryango uzakurikirana uru rubanza kugeza umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa