skol
fortebet

Nyarugenge: Urikiko rwategetse ko Col Tom Byabagamba azaburanishwa nk’umusiviri

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane ku rukiko rwisumbuye rya Nyarugenge umucamanza yategetse ko Col Tom Byabagamba azaburanishwa nk’umusivili n’urwo rukiko mu mizi kuko rubifitiye ububasha.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko basabye ko ataburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko kandi atashinjwa n’ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye bwa Nyarugenge kuko izo nzego ari inzego za gisiviri kandi akaba yaravugaga ko ari umusilikali.
Tom (...)

Tom Byabagamba yahoze ari Col. Mugisirikare cy’u Rwanda RDF akaza kwamburwa impeta zose za gisirikare akanakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’urukiko rukuru kubera ibyaha yahamijwe n’urukiko birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no gusuzugura ibendera ubwo yari mu butumwa bw’akazi muri Sudan yepfo.

Muri Mata 2020 yongeye kuregwa ikindi cyaha cy’ubujura bwa Telephone yakoze ubwo yari akiburanira mu rukiko rukuru, icyaha yaburanye ahakana mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ariko rukakimuhamya ndetse rukamukatira imyaka itatu y’igifungo.

Col Tom Byabagamba ndetse na Me Gakunzi Gasore Varelie umwunganira bahise bajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yageze akavuga ko yaba ari ubushinjacyaha ndetse n’urukiko ubwarwo badafite ubushobozi bwo kumuburanisha kuko ari abasivili we akaba umusilikali.

Muri uru rubanza kandi, Col Tom Byabagamba yabwiye umucamanza ko kuva yafatwa muri 2014 yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo yafungiwe mu kigo cya gisirikare aho gufungirwa muri gereza yemewe n’amategeko.

Ubwo kuri uyu wa kane inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yasomaga icyemezo cy’urukiko, Umucamanza yavuze ko inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba ziburabubasha bw’urukiko nta shingiro zifite.

Umucamanza akaba yategetse ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba ruzakomeza kuburanishwa mu mizi kuwa 28 Mata 2021 Saa tatu za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Col Tom Byabagamba yahoze akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu Paul Kagame akaba amaze imyaka irindwi afungiye muri gereza ya gisirikare I Kanombe kuko yatawe muri yombi bwa mbere muri Kanama 2014

Jean Paul NKUNDINEZA
UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa