skol
fortebet

Padiri washinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu yagizwe umwere

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ruherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwagize umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste wa Diyosezi ya Kabgayi ku byaha bibiri birimo icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhunga ufite imyaka 17 n’icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Sponsored Ad

Ni urubanza rwaburanywe tariki ya 24 Nyakanga 2023 ku cyicaro cy’uru rukiko ndetse ruburanishirizwa mu muhezo dore ko abaregeraga indishyi ari bo bari barajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga cyamugize umwere tariki ya 28 Ukuboza 2021, hari saa munani z’amanywa.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yatawe muri yombi tariki ya 10 Gashyantare 2021 afatiwe ku mupaka wa Rusumo aho byaketswe ko yaba yari agiye gutoroka ubutabera akajya mu gihugu cya Malawi aho agira abavandimwe, naho umwana yavuze ko Padiri yamufashe mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko agafatwa muri Gashyantare 2021.

Mu ifatwa rye havuzwe ko icyaha yari akurikiranyweho yagikoreye umwana wari usanzwe akorera abapadiri aho batuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, ariko mu iburana rya Padiri Habimfura yahakanaga ibyaha yashinjwaga akagaragaza ko atigeze akora ibi byaha bibiri yaregwaga.

Ku murongo wa Telefoni Padiri Habimfura Jean Baptiste yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko yishimye cyane kubera ubutabera ahawe agashimira buri wese wamuzirikanye mu bihe bibi yanyuzemo.

Yagize ati: “Burya iyo ukurikiranyweho ibyaha ntabwo umutima uba utuje bitewe nuko ibyo uba uregwa biba bifite ibihano bikakaye ariko ndashimira ubutabera nahawe ndetse nubwo mpawe kandi ndashimira abanzirikanye bose bakansengera nkabona ubutabera nishimiye”.

Munderere Edmont wemeza ko yakorewe iki cyaha yabwiye Imvaho Nshya ko atanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko akavuga ko rwamurenganyije bityo binabaye ngombwa yakwitabaza izindi nkiko zirenzeho.

Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu ku murongo wa Telefoni nawe yavuze ko ashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko wo kugira umwere umukiliya we anemeza ko byari bikwiye ko urukiko rugumishaho umwanzuro wo mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kubera ko nta kimenyetso gishya cyagaragajwe mu iburana ryo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza.

Mu iburana Ubushinjacyaha bwasabiraga Padiri Habimfura Jean Baptiste igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ndetse abaregera indishyi bo bagasaba indishyi za miliyoni 15.

Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w’Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana mu Murenge wa Rongi ari naho habereye iki cyaha yarakurikiranyweho urukiko rwamugizeho umwere hakaba ari muri Diyosezi ya Kabgayi.

Icyemezo cy’urukiko kandi cyategetse ko amagarama y’Urubanza ajyanwa mu isanduku ya Leta.

IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa