skol
fortebet

Paris:Umunyarwanda Safari ushinjwa gukora jenoside afunzwe by’agateganyo ngo hakorwe iperereza

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhera mu ntangiriro za Nyakanga, Umunyarwanda uba mu Bufaransa arimo gukorwaho iperereza i Paris, cyane cyane ku byaha byibasiye inyokomuntu, akaba kuri ubu afunzwe by’agateganyo mbere y’iburanisha nk’uko amakuru aturuka mu butabera yabyemeje kuri uyu wa Gatatu ushize.

Sponsored Ad

Uyu akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Madjaliwa Safari, ufite imyaka 58, akaba atuye hafi ya Tours, "arahakana byimazeyo ibintu byose aregwa", uyu ni umwunganizi we, Me Abed Bendjador, avugana na AFP utegereje ko iri perereza ry’ubucamanza rizatuma bishoboka ko kwisobanura”.

Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko Safari, utarahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa, arimo gukurikiranwa ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha byombi. Yafunzwe by’agateganyo kuwa Gatanu ushize.

Kuri iki cyiciro, aregwa ibyaha yakoze mu gihe cyo kuva ku itariki ya 6 Mata kugeza muri Nyakanga 1994 ndetse n’ibikorwa byakozwe cyane cyane mu ntara y’amajyepfo y’ubu, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Gitarama na Butare, nk’uko amakuru amwe abitangaza.

Yaba yaragize uruhare runini kuri bariyeri yitwaga "Kwa Premier". Abatangabuhamya bamwe basobanura uruhare rwe mu buyobozi ndetse n’uruhare yagize mu ifatwa n’iyicwa ry’abasivili kuri iyi bariyeri.

U Rwanda rwasohoye icyemezo mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi mu 2017 kandi iperereza ry’ubucamanza ryatangiriye i Paris ku itariki ya 19 Ugushyingo 2019.

Mu "bubasha rusange" , mu bihe bimwe na bimwe, bw’u Bufaransa mu kuburanisha ibyaha bikomeye byakorewe hanze y’ubutaka bwabwo, ubutabera bw’u Bufaransa bumaze gukatira Abanyarwanda batandukanye bashinjwaga uruhare muri jenoside.

Muri bo, harimo uwahoze ari umujandarume mu Rwanda, Philippe Hategekimana w’imyaka 66, wari warahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa ku izina rya Philippe Manier, wakatiwe ku itariki ya 28 Kamena i Paris igifungo cya burundu azira jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Yajuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa