skol
startimes

Paul Muvunyi ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano yitabye ubushinjacyaha

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 December 2020 Yasuwe: 4836

Umunyemari Paul Muvunyi wabaye na Perezida wa Rayon Sports, ukurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, yashyikirijwe ubushinjacyaha nyuma yo gutabwa muri yombi.


Umunyemari Paul Muvunyi umaze icyumweru afunzwe akurikuranyweho guhimba sinya, yitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri. Hari ahagana saa munani, akaba yitabye ubushinjacyaha bw’i Nyamirambo i Kigali.

Umwe mu bunganizi ba Muvunyi babiri, witwa Me Christopher Niyomugabo, yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko Muvunyi yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha buramwumva nyuma asubizwa muri kasho ya Remera.

Nyuma yo kumvwa, ubushinjacyaha bwamubwiye ko buzasuzuma ubwisobanure bwe n’ibikubiye mu idosiye ya RIB.

Nibusanga ari ngombwa ko arekurwa by’agateganyo azarekurwa cyangwa se bukore idosiye ishyikirizwe urukiko.

Icyo gihe hazakurikiraho kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Muvunyi yunganiwe na Me Christopher Niyomugabo na Me Evode Kayitana.

Afunganwe n’abandi batatu harimo Rtd Col Eugene Ruzibiza wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi na Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema.

Paul Muvunyi na bagenzi be 3 bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimpano, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda Land Management And Use Authority.

Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Muri iri perereza nibwo hari abandi bantu batatu bakekwaho uruhare, ubu bakaba bari kubikorerwaho iperereza.

Source: TAARIFA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

RCS yavuze ku byavuzwe n’umukobwa wa Rusesabagina ko se adafungiye i...

Me Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina, yandikiye Urukiko rukuru...
23 January 2021 Yasuwe: 8017 0

Musanze: Umuganga ukekwaho gutera inda umukobwa yarangiza akamwica yasabiwe...

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo Umuganga witwa...
21 January 2021 Yasuwe: 4800 0

Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kubera abana bavuze ko ari abe bagasaba...

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumaze iminsi rwumva urubanza aho abana...
16 January 2021 Yasuwe: 13805 0

Musanze: Uwahoze ari Gitifu wa Cyuve n’abo bari bafunganwe bashinjwa...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi...
15 January 2021 Yasuwe: 3531 0

Wa musirikare warashe umusore amushinja gutera inda umukobwa we yakatiwe...

Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwahamije Maj. Godfrey Mudaheranwa uzwi...
31 December 2020 Yasuwe: 5840 0

Paul Muvunyi ushinjwa gukoresha impapuro mpimbano yitabye ubushinjacyaha

Umunyemari Paul Muvunyi wabaye na Perezida wa Rayon Sports, ukurikiranyweho...
30 December 2020 Yasuwe: 4836 0