skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu itangazo ryaturutse muri Misiteri y’Ubutabera iravuga ko kuri uyu wa 14/9/2018 Inama y’abaminisitiri yemeje irekurwa ry’abanyururu 2,140 nyuma y’uko bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika. Mu barekuwe kandi hakaba aharimo na Victoire Ingabire Umuhoza ndetse na Kizito Mihigo.

Sponsored Ad

Iri ni itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera

Kigali, tariki ya 14 Nzeli 2018 – Uyu munsi Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje iibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.

Icyitonderwa:

1. Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:

· Bugesera: 23

· Nyarugenge: 447

· Musanze: 149

· Gicumbi: 65

· Nyanza: 63

· Rubavu: 158

· Rwamagana: 455

· Nyagatare: 24

· Huye: 484

· Muhanga: 207

· Ngoma: 35

· Rusizi: 7

· Nyamagabe: 23

2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Ibitekerezo

  • Pereira wacu Imana imuhe umugisha cyane agize neza babanzi bigihugu noneho baravuga Ibihe bigambo? kizito wacu nagaruke mumuryango nyarwanda turamukunda

    HE Imana imwongerere imigisha kuko ni umubyeyi nyakuri koko!Muri Mathieu 5 handitse ngo hahirwa abagira impuhwe kuko na bo bazazigirirwa.Kizito nanjye muhaye ikaze kuko nshimishijwe n’ifungurwa rye kandi ndahamya neza ko yagororotse akaba agiye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rwacu rwiza.HE ndamusaba ngo akomore icurangwa ry’indirimbo za Kizito kuko zubaka abanyarwanda kandi ntibyamunanira kuko ibyo yakoze ari byo byari bigoye.Kizito,soyez le bienvenu dans la société rwandaise.Komeza imirimo myiza wari wasubitse kandi uzibuke gushimira Leta yacu nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa