skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’ abacamanza barimo abazakora mu rukiko rw’ ubujire u Rwanda rwasubijeho[VIDEO]

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 1 Kanama 2018 yakiriye indahiro z’ abacamanza 17 barimo abo mu rukiko rw’ ubujurire rumaze amezi 6 rusubijweho mu Rwanda, uwo mu rukiko rw’ Ikirenga, abo mu rukiko rukuru n’ uwo mu rukiko rukuru rw’ ubucuruzi.

Sponsored Ad

Uyu muhango ubanye nyuma y’ igihe gito u Rwanda rukoze amavugurura yashyizeho urukiko rw’ ubujurire ruzagabanya imanza ziburanishwa n’ urukiko rw’ Ikirenga.

Umuvugizi w’ inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison yavuze ko urukiko rw’ ikirenga wasangaga rufite imanza 1200 rugomba kuburanisha bigatuma hari urubanza rumara amezi 6 rutaraburanishwa.

Abarahiye ni abacamanza 17 barimo abacamanza 13 bazakora mu rukiko rw’ ubujurire.

Mu rukiko rw’ ubujurire umucamanza umwe azaba afite ububasha bwo kuburanisha urubanza ari umwe mu gihe mu rukiko rw’ ikirenga urubanza ruburanishwa n’ abacamanza batatu.

Imanza zizakomeza kuburanishwa n’ urukiko rw’ ikirenga ni imanza z’ abayobozi bakuru n’ imanza z’ ikitegererezo.

Abarahiye ni Aloysie Cyanzayire wahoze ari umuvunyi mukuru ubu akaba yaragizwe umucamanza mu rukiko rw’ ikirenga.

Urukiko ruri hagati y’urw’Ikirenga n’Urukiko Rukuru, ruzakira imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Perezida Kagame yavuze urukiko rw’ikirenga ruzibanda ku zindi nshingano zo gusesengura itegeko nshinga n’andi mategeko kugira ngo bihe umurongo mwiza inzego z’igihugu.

Mu barahiye uyu munsi harimo Cyanzayire Aloysie, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Richard Muhumuza, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kalimunda Muyoboke Aimé, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Mukamulisa Marie Thérèse, Visi Perezida warwo.

Mu rukiko rw’ubujurire kandi harahiye abacamanza 11 barimo Kaliwabo Charles, Mukanyundo Patricie, Mukandamage Marie Josée, Rugabirwa Reuben, Hitiyaremye Alphonse, Gakwaya Justin, Prof. Ngagi Munyamfura Alphonse, Nyirandabaruta Agnès, Munyangeli Innocent, Muhumuza Richard na Kanyange Fidelité.

Perezida Kagame yanakiriye indahiro ya Ndahayo Xavier nka Perezida w’Urukiko Rukuru, Visi perezida we Kanzayire Bernadette na Rutazana Angeline, visi perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.

Uyu muhango wabereye mu Nteko ishinga amategeko ukaba witabiriwe na Perezida Kagame ari nawe wakirikiye indahiro y’ aba bacamanza.

Perezida Kagame yavuze ngo ‘ Ubutabera nibwo buha abaturarwanda n’abashoramari mu Rwanda ikizere cyo gukora imirimo yabo batishisha, kuko bazi neza ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Bazi ko ntawabarenganya kuko hari amategeko n’inzego zibarengera, kandi ko n’uwabigerageza yabihanirwa’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa