skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza batatu muri Village Urugwiro, abibutsa ko bafite inshingano zikomeye zo gutuma Abaturarwanda bakomeza kwiyumvamo urwego rw’ubutabera no kumva ko nta n’umwe rurenganya.

Sponsored Ad

Abacamanza barahiye ni Dr Aimé Karimunda Muyoboke, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Aba bashyizweho na Perezida Paul Kagame, tariki 21 Mata 2021.

Mu butumwa yageneye abitabiriye uyu muhango n’Abanyarwanda muri rusange, Perezida Kagame yagaragaje ko uko ubukungu bw’u Rwanda bwaguka ari na ko abaturage n’imibereho yabo byiyongera, kimwe n’ibyo bategereje ku gihugu.

Yagize ati “Tumaze kwakira indahiro y’abacamanza bo mu nkiko zitandukaye, izi nshingano barazisanganwe igishya ni uko bagiye kuzikorera izindi nzego z’ubucamanza. Ndabashimira kandi mbifurize n’imirimo myiza, ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka, uko bukura ni na ko ibyifuzo by’abanyarwanda bateze ku gihugu cyabo byiyongera, urwego rw’ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’indi mibereho y’Abanyarwanda bukabigiramo uruhare."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intego z’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga zitagerwaho, hatabayeho guhangana n’ibyaha bikorera kuri murandasi.

Ati “Intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi. Ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha gushyigikira ubukungu ariko ibyo biba iyo hari icyizere ko ibyasezeranijwe bizaboneka, bigashingira kandi uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa.”

Perezida Kagame avuga ko n’ahakozwe amakosa aba agomba guhanwa, kuko amabanki adashobora kubaho mu gihe abayafitiye imyenda bakoresha inzego z’ubutabera gutinda kwishyura, cyangwa se ntibanishyure na busa.

Ati “Amasezezeno ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro batubahiriza amategeko bakabihanirwa, ndetse akenshi byaba bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye.”

Perezida Kagame avuga ko abaturage batakariza icyizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya, aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.

Avuga ko inzego z’ubutabera zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko, ko abacamanza ari na bo bikwiye kuba biheraho bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera n’amategeko ubwabo, bityo n’Abanyarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera n’ubarenganura.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rwishimira intambwe rumaze gutera mu kubahiriza amategeko ku ruhando mpuzamahanga, ariko yibutsa ko hakiri ibyo gukora.

Ati “Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku Isi mu gipimo mpumahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko, wenda 37 ku isi yose uruhande rumwe turabishima kubera aho tuvuye nk’igihugu ariko hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugana ku wa mbere.”

Yunzemo ati “Na none ibi bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurinda ibyo twagezeho, ndetse no gukomeza kubyubakiraho tukagera ku byo twifuza bindi tutarageraho.”

Yavuze ko ingamba ziriho nk’iz’urwego rw’Abunzi zikwiye kwihutishwa kuko zitanga uburyo bwiza mu gukemura impaka n’amakimbirane, zikumvikanisha abantu hatagombye kuba impaka nyinshi cyangwa ibyo bagomba gutanga bibahenda.

Umukuru w’Igihugu avuga ko abaturage uko baba bangana kose, iyo babona ko urwego rw’ubucamanza rurimo ruswa kandi rudakora uko bikwiye, runakoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, ababishinzwe bagomba kwibaza impamvu abaturarwanda babibona gutyo bityo hagashakwa icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa