skol
fortebet

Perezida Kagame yibukije abatanga ubutabera kwirinda icyenewabo n’ikimenyane

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabwiye abakora mu butabera no mu bucamanza ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko,yaba abo bafitanye isano inshuti zabo n’abandi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 14 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Muri uyu muhango,Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kwirinda ikimenyane n’ikenewabo. Ati “buri wese ni inshuti yawe, buri wese ni umuryango wawe.”

Perezida Kagame asanga abashinzwe ubutabera bakwiye gukurikirana ku buryo nta muntu ujya hejuru y’amategeko.

Yabasabye gutanga urugero na bo ubwabo ntibajye hejuru y’amategeko cyangwa ngo bashyire imbere inyungu zabo bwite kuko bigira ingaruka mbi ku Gihugu.

Abari mu nzego zitandukanye zo gutanga ubutabera batwibutsa ko ntawe uri hejuru y’amategeko ndetse nabo ubwabo ntabwo bari hejuru y’amategeko...

Ibindi byaba ari politiki mbi,imyumvire mibi,ibyo n’uguhora tubirwanya uko biba bikwiye.Iyo ufite ubushobozi nk’ubwo ngubwo ari wowe uca urubanza,ari wowe ukurikirana ibyaha,ari wowe ubigenzura uko bikwiriye,ugomba kuba ari wowe wa mbere mu kugaragaza ko ubyubahiriza.

Ntabwo wajya guca urubanza cyangwa ku bindi byo gushyira ibintu mu buryo ngo urebe inyungu zawe cyangwa iz’inshuti zawe cyangwa iz’umuryango wawe ngo abe ariho uhera.

Muri izi nzego,buri wese n’inshuti yawe,buri wese n’umuryango wawe.Iyo ubireba utyo byaduha uko abantu baringanira imbere y’amategeko cyangwa se mu kugezwaho ubutabera.

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitatungana kidafite ubutabera ariyo mpamvu abakora muri iyo mirimo bakwiriye kwigira ku mateka bagakora ibikwiye.

Ati"Nta gihugu cyatungana kidafite gutanga ubwo butabera ku Munyarwanda uwo ari we wese.

Amateka yacu turayazi,ibyagiye bibura bijyanye n’ubutabera ndetse bikagira n’ingaruka ku gihugu,bigira ingaruka ku buzima.Abanyarwanda ndibwira ko ibyo tubizi bihagije ku buryo bigomba kuba byaravuyemo ibyo twize byinshi byatuma turushaho gukorera igihugu cyacu neza,abanyarwanda bakabona ubuzima bakwiriye."

Abarahiye kujya mu nshingano, ni Jean Bosco Kazungu na Isabelle Kalihangabo; bagizwe Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, hakaba Xavier Ndahayo na Angeline Rutazana; bagizwe Abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Hari kandi Jean Pierre Habarurema, wagizwe Perezida Perezida w’Urukiko Rukuru, na Consolée Kamarampaka wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa