skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye gutanga imbabazi kubandi bagororwa

Yanditswe: Monday 03, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore 13 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, Ngoma Musanze na Nyamagabe nibo bahawe imbabazi bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Abagore 13 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, Ngoma Musanze na Nyamagabe nibo bahawe imbabazi bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Mu mpera z’ukwezi gushize umukuru w’Igihugu yari aherutse no kubabarira Paul Rusesabagina na bagenzi be bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

N’ubwo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.

N’ubwo itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu :

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Hari abagore n’abakobwa bagifungwa bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bityo hakaba hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abagore n’abana by’umwihariko ibasabira koroherezwa kuko bishoboka ko baba bakuyemo inda bitari amahitamo yabo.

Perezida wa repubulika atanga imbabazi buri mwaka ahanini ziba zigizwe n’abana baba bafunzwe ariko baratsinze ibizamini bya Leta ndetse n’abagore baba barakuyemo inda n’abandi baba barahamijwe ibyaha bitandukanye barasabye imbabazi.

@Intego

Ibitekerezo

  • nibyiza cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa