skol
fortebet

Philippe Hategekimana wahoze mu gipolisi cya Habyarimana yakatiwe burundu

Yanditswe: Thursday 29, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Philippe Hategekimana gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoze ari mu Rwanda.

Sponsored Ad

Usibye gutsemba Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994, uyu yahamwe n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu yakoze ari mu Rwanda.

Umucamanza yamuhamije kugira uruhare rusesuye muri jenoside yakorewe Abatutsi, akongeraho no gushishikariza interahamwe kwica abahigwaga icyo gihe

Uyu Hategekimana wakatiwe burundu yari Umujandarume mu kuru I Nyanza mu majyepfu y’Igihugu, nyuma yo Gukora Jenoside yahise ahungira mu Bufaransa

Urukiko kandi rwahamije Hategekimana uruhare ku ishyirwaho rya bariyeri mu bice bitandukanye bya Nyanza.

Mu gusobanura impamvu z’iki gihano kandi urukiko rwavuze ko Hategekimana atigeze agaragaza na gato ko yababajwe na jenoside yakorewe abatutsi aho yageraga aho ahubwo akibasira abatangabuhamya.

Mu kwihisha, Philippe yari afite indanga mpunzi n’ubwene gihugu bw’Ubufaransa mu izina rya Philippe Manier

Yakoraga muri Kaminuza yo mu Bufaransa nk’umurinzi wayo, aza kwerekeza muri Cameroon 2017 aho yaje kwirukanwa nyuma yo kumva ibyo akurikiranyweho.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko uyu yafatiwe mu mugi wa Yaoundé muri Cameroon yohererezwa inkiko zo mu Bufaransa ngo zimukurikirane.

Gufungwa burundu ni cyo gihano gisumba ibindi gishobora gutangwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Philippe Hategekimana abaye Umunyarwanda wa gatandatu ukatiwe n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa kubera uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa