skol
fortebet

RCS yahakanye amakuru y’irekurwa rya CG (Rtd) Gasana

Yanditswe: Friday 22, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana agifungiye i Mageragere, nyuma y’uko hari ifoto ari mu bukwe bw’umuhungu we yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Amakuru yakwiriye ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yaba atagifungiye mu igororero rya Mageragere.

Umuvugizi wa RCS yabwiye UMUSEKE ati "Ibyo ntabyo nzi rwose. Ubwo se icyo cyemezo cyaturutse kwa nde? Kandi ntabwo nakubwira ikintu ntazi. Uretse ko Atari na byo kuko ahari ari I Mageragere."

Umuvugizi w’inkiko nawe yabwiye umunyamakuru wa Radio&TV10 ko ayo makuru nta yo azi. Ati ’Hihih, ko nta cyo barabitubwiraho?’ Ati "Mwe muri professionnels sinzi ko mwapfa gutangaza [amakuru ataremezwa]."

Mu gihe hari abemeza ko CG [RTD] Gasana yarekuwe akaba yaranatashye ubukwe bw’Umuhungu we bwo gusaba Umukobwa wa Afande Kale Kayihura wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda,benshi bategereje kumenya niba aritabira ubundi buraba kuri uyu wa Gatanu.

Ku wa 27 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko impamvu zagaragajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro.

CG (Rtd) Gasana akurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke n’icyaha cyo gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

CG Rtd Emmanuel Gasana yagaragaye mu ifoto ari kumwe n’umuhungu we n’umukazana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa