skol
fortebet

RIB yafunze abakozi babiri ba RCA ibakekaho ibyaha bitatu bikomeye

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma ya Prof. HARERIMANA wahoze ayobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, RIB, yanafunze abandi babiri bahoze bakinana.

Sponsored Ad

Abafunzwe ni HAKIZIMANA Claver ushinzwe amasoko na GAHONGAYIRE Liliane ushinzwe ibikoresho muri icyo kigo.

Aba bakurikiranweho ibyaha bitatu birimo:gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

HAKIZIMANA, Komisiyo y’inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umitungo w’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, yari iherutse kumusabira gukurikiranwa n’ubutabera.
Ibyaha bakurikiranweho bifitanye isano n’ibyo Prof.Harerimana Jean Bosco wari umuyobozi Mukuru wa RCA akurikiranweho.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aba bombi batawe muri yombi mu gihe bari bakiri abakozi ba RCA, mu gihe Prof.Harerimana Jean Bosco yari yarirukanwe.

Uwari umuyobozi wa RCA,Prof Harelimana yafunzwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023.

RIB yatangaje ko uyu mugabo yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative.

Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiramutse kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2,000.000 Frw na 5,000,000 Frw.

Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro kimuhamye yahanishwa kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 3,000,000 frw na 5,000,000 frw.

RIB yasabye abafite gucunga umutungo wa rubanda mu nshingano kujya bitonda cyane, bagakurikiza amabwiriza n’amategeko, kuko kutabikurikiza bigira ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu butabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa