skol
fortebet

Rtd Major Mudathiru na bagenzi be bo muri P5 basabiwe gufungwa burundu n’Ubushinjacyaha

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abantu 32 bakurikiranyweho gukorana n’imitwe ya P5 na FLN mu bikorwa by’iterabwoba ku Rwanda, gufungwa burundu, kuko busanga harabayemo impurirane mbonezamugambi ku byaha baregwa.

Sponsored Ad

Mu baregwa harimo amatsinda abiri, irya mbere rigizwe n’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, baregwa ibyaha bitanu birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Bafatiwe mu mashyamba nyuma y’ibitero bagabweho n’Ingabo za FARDC, bahuriza ku kuba barashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019. Kuri iryo tsinda hiyongeraho Pte Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare akajya mu mashyamba ya Congo, we yaburanishijwe adahari kuko atarafatwa.

Hari n’irindi tsinda rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, rigizwe na Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat n’abasivili Muhire Pacifique na Nzafashwanimana Richard.

Baregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare (Pte Muhire), ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Basabiwe ibihano kuri buri cyaha

Ubwo hatangiraga gutangwa imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, abaregwa uko ari 31 bari imbere y’urukiko, uretse Private Ruhinda waburanishijwe adahari.

Umushinjacyaha Capt Jacques Rugamba yasabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kwakira ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha no kwemeza ko gifite ishingiro, hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe, rukemeza ko ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, kurema no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cy’iterabwoba, bihama abaregwa bose uko ari 32.

Yavuze ko ku cyaha kijyanye no kujya mu mutwe w’ingabo zitemewe, urukiko rwazabahanisha igihano cy’imyaka icumi.

Yakomeje ati “Bose uko ari 32, muri bo 30 nibo dusabira igihano cy’imyaka icumi havuyemo Major Rtd Habib Mudathiru na Pte Muhire Dieudonne, bo kuri iki cyaha bagize uruhare mu gufatanya n’abaremye uyu mutwe, kuko Mudathiru yagize uruhare mu kuzana abarwanyi muri P5 no kubigisha uburyo bazarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Kuri we ni igihano cy’imyaka 15 hamwe na Pte Muhire Dieudonne.”

Ku cyaha cyo kugirana umubano n‘abakozi ba leta y’amahanga bigiriye gushora intambara, ubushinjacyaha bwasabye ko abantu bari mu itsinda rya Maj Habib Mudathiru uko ari 25, bazafungwa imyaka 25.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwazahanisha abaregwa bose uko ari 32, igihano cy’imyaka 10. Naho ku cyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwasabye ko bose uko ari 32 bazahanishwa igihano cy’imyaka 20.

Hanyuma ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, nacyo uko ari 32, Ubushinjacyaba bwasabye ko urukiko rwazabahanisha buri umwe igifungo cya burundu, kuko ari nacyo gikuru mu byaha baregwa.

Capt Rugamba yakomeje ati “Iki cyaha nubwo abari ahangaha batabashije kugaragara mu buryo butaziguye aho abaturage bagiye bicirwa ari Musanze na za Kinigi ndetse no muri Nyungwe, bagenzi babo bakomeje icyo gikorwa bica abaturage.”

Ku ruhande rw’itsinda ririmo abasirikare ba RDF, harimo Pte Igitego Champagnat we ku byaha aregwa hiyongeraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yagisabiweho igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, Pte Muhire Dieudonne yasabiwe gufungwa imyaka ibiri hamwe na Pte Ruhinda we waburanishijwe adahari.

Umushinjacyaha yakomeje ati “Hanyuma tukaba dusaba Urukiko rukuru rwa gisirikare kuzashingira ku ngingo ya 61 na 62 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rukemeza ko habaye impurirane mbonezamugambi, hanyuma kuri bose uko ari 32 urukiko rukazabahanisha igihano kirushije ibindi gukomera, igifungo cya burundu kuri bose, buri umwe umwe.”

Umushinjacyaha ariko yagarutse ku miburanire, avuga ko harebwe uko iburanisha ryagenze, uwitwa Muhire Pacifique yireguye yemera ibyaha bye anasaba imbabazi kandi asobanura uko ibyaha byakozwe mu mu buryo budashidikanywaho, asaba ko urukiko rwazabisuzuma mu kumufatira imyanzuro.

Umwavoka wa Muhire yamusabiye ko yagabanyirizwa igihano, agahanishwa igihe kingana n’igihe amaze afunzwe.

Umushinjacyaha yanzuye ko ari ngombwa ko bahabwa ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko, ku buryo byanabera isomo n’abagifite imyumvire yo kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Abafatiwe muri uyu mutwe bakunze guhuriza ko binjijwe muri uyu mutwe bashukishijwe guhabwa akazi muri RDC, ariko bagerayo bakisanga mu mitwe yitwaje intwaro, bakagerageza gutoroka ariko bikanga.

Nyuma yo gusabirwa gufungwa burundu, abaregwa bakomeje gutakambira urukiko, basaba imbabazi u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, bityo ko bazagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.

Bashima uko u Rwanda rwabakiriye, bakavuzwa kandi bakitabwaho.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa