skol
startimes

Rubavu: Polisi yafatanye umukobwa inota 37 z’amadolari y’amahimbano

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 September 2020 Yasuwe: 1765

Uwitwa Muhawenimana Claire w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu,afite inoti z’ijana 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano avuga n’abandi babiri bafatanyaga.


Yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu tariki 14 Nzeri ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko ayafite ndetse anafatanwa n’impapuro bifashisha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana nibo batanze amakuru ko afite ayo madorali.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana nibo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa ndetse bashobora kuba aribo bafite akamashini gakora ayo madolari.

Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa.”

Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana. Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba. Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyamagabe: Umugabo w’imyaka 61 yafashwe asambanya ufite ubumuga bwo mu mutwe...

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere...
17 September 2020 Yasuwe: 2134 0

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko Paul Rusesabagina afungwa iminsi...
17 September 2020 Yasuwe: 1092 0

Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga ushinzwe uburezi yahakanye ibirego...

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri...
17 September 2020 Yasuwe: 1440 0

Umuyobozi wa Bugesera FC yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha umuntu...

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko...
16 September 2020 Yasuwe: 5248 0

Rubavu: Polisi yafatanye umukobwa inota 37 z’amadolari y’amahimbano

Uwitwa Muhawenimana Claire w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa...
16 September 2020 Yasuwe: 1765 0

Abashinjwa kujya mu mutwe wa P5 ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda...

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasubukuye urubanza rwa Rtd Maj Habib...
15 September 2020 Yasuwe: 1317 0