skol
fortebet

Rubavu: Umugore yacunze umugabo we asinziriye ajya gusambana na mutekano

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hakizimana Nzabonimpa Etienne wo mu kagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, arashinja ukuriye umutekano mu mudugudu wa Muti atuyemo kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore.

Sponsored Ad

Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano.

Yagize ati: "Navuye mu kazi kuko ntaha naniwe, umugore wange yahengereye nsinziriye mu masaha ya saa munani arasohoka nkabakabye ndamubura, ndeba mu nzu iraramo abana ndamubura, nuko ngiye mu yindi nzu itabamo abantu musangana n’umugabo ushinzwe umutekano."

Hakizimana avuga ko agifatira mu cyuho uriya muyobozi asambana n’umugore we mutekano "yasohotse yiruka, ariko nsigarana ikote rye."

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu mugabo avuga ko uyu mutekano asanzwe ari muramu we, kuko atunze mushiki we.

Hakizimana avuga ko no mu busanzwe umugore we asanzwe afitanye agakungu n’uriya muyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nzabonimpa Evaliste, ubwo yabazwaga ku by’ariya makuru yavuze ko atapfa kuyemeza kuko nta wigeze aregera ubuyobozi.

Ati: "Umuyobozi w’umudugudu namuhamagaye ampa amakuru atandukanye n’aya, ashobora kuba ari amatiku yo mu miryango. Abantu ba hariya, ibibazo byose bajya babyunga. Bashobora kuba babyunze bakaba badashaka ko bijya hanze, sindabimenya.”

Yakomeje agira ati: "Biramutse byabaye cyaba ari icyaha cy’ubusambanyi, uwo mugabo niba yarashyingiranywe n’umugore we byakurikiranywa mu buryo bw’amategeko. Umuyobozi w’inzego z’ibanze tumufiteho inshingano, ntabwo yaba yakoze ibintu nk’ibyo ngo natwe tumworohere. Twabimubaza mu buryo dusanzwe dukurikirana. Tugiye kureba hanyuma tubifatire ingamba."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa