skol
fortebet

Rulindo: Umusirikare wiyiciye umugore yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Monday 25, Jun 2018

Sponsored Ad

Caporal Janvier Nsengimana wo mu murenge wa Kisaro wakekwagaho kwica umugore we muri Gicurasi, agahunga ariko nyuma akaza gutabwa muri yombi yahamijwe iki cyaha kuri uyu wa 25 Kamena ahita akatirwa gufungwa burundu.

Sponsored Ad

Inkuru ibabaje y’umugore wishwe n’umusirikare mu karere ka Rulindo yamenyekanye tariki 9 Gicurasi 2018, bikaba byaravugwaga ko umusirikare witwa Janvier Nsengimana ari we ukekwa kwica umugore we agahita ahunga ubutabera.

Caporal Janvier Nsengimana watawe muri yombi ageze i Kubungo (Ngoma), yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha.

Umwe mu bari muri uru rubanza yabwiye umuseke ko Capl Nsengimana yireguye avuga ko atashatse umugore kugira ngo amwice ahubwo ko yamushatse kugira ngo yubake umuryango kuko ntawo yagiraga.

Yavuze ko kumwica byamutunguye kuko ngo bapfuye amafaranga yari amubajije, akaba yari yarayamwoherere ari mu butumwa bw’akazi, ngo umugore ntiyamusubiza neza.

Aho ngo niho byaturutse kugira amwice, kuko ngo umugore (nyakwigendera Akimana Claudine) yabanje kumutera ibuye riramuhusha rifata urugi ariko ngo rinamukomeretsa ku kaboko, na we ararifata arimutera mu mutwe, muri nyiramivumbi.

Capl Nsengimana yavuze ko akimara gukubita umugore we ibuye atahise apfa ahubwo ngo yatangiye gusamba, agerageza kumukorera ubutabazi bw’ibanze, kuko ngo yumvaga amwiciye mu gace avukamo ku buryo abaturage nibabimenya na we bamwica, afata ishati yari ihari ngo amukorera ‘first aid’, amucucagira amazi ngo arebe ko yahembuka, ariko ngo aranga arahwana ari na bwo yamushyize ku gitanda, arahunga.

Umushinjacyaha na we ushinja Capl Nsengimana kwica umugore we akoresheje ibuye, yanze ibisobanuro yatanze yiregura, avuga ko nta kimenyetso agaragaza ko umugore we yamuteye ibuye rikamukomeretsa, avuga ko yari afite uburyo bwose bwo guhunga umugore warakaye aho kumukubita ibuye mu musaya.

Yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu yica undi yarangiza akaza kumukorera ubutabazi bw’ibanze, yungamo ko umurambo wa nyakwigendera basanze atari ishati iwuriho ahubwo ko basanze ari ishuka imuziritse mu ijosi, akemeza ko yamuhotoye ngo abaturage batabimenya, nubwo ibizamini bya muganga byemeje ko nyakwigendera yazize ahanini gukubitwa cyane ikintu mu mutwe.

Umwunganizi mu mategeko wa Caporal Nsengimana yavuze ko umukiliya we akwiye imbabazi kuko ngo yaburanye yemera icyaha, ndetse ngo yasabye imbabazi ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Abanyarwanda bose ku bw’icyaha yakoze, bityo agasaba ko yahanishwa igihano gisubitse kubera ko yasize abana, akaba yadohorerwa akajya kubarera.

Umwunganize wa Capl Nsengimana avuga ko uwo yunganira yabanje gukubitwa ibuye, ibyo yise ‘ubusemburacyaha’, nubwo yabuze ibimenyetso bigaragaza ko ibyo byabaye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ahubwo Caporal Nsengimana yishe umugore we yabigambiriye kuko ngo yari amaze imyaka itanu atagera mu rugo atanaruhahira, ariko inshuro imwe yahageze asiga umugore apfuye.

Ibyo byose nibyo Abacamanza b’Urukiko rwa Gisirikare baciye uru rubanza bahereyeho, nyuma yo kwihera isaha banzura ko Caporal Nsengimana ahamwa n’icyaha bityo ahanishijwe igifungo cya burundu nk’umuntu wishe undi abigambiriye, bavuga ko afite igihe cy’iminsi 30 cyo kujurira.

Umushinjacyaha yahise avuga ko abaregera indishyi na bo bazabikora nyuma y’isomwa ry’uru rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa