skol
fortebet

Rusizi: Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 azira gusambanya no kwica abagore 2

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

Ku wa 10 Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaciye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16 icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake byakorewe bagore babiri.
Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse (...)

Sponsored Ad

Ku wa 10 Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaciye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16 icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake byakorewe bagore babiri.

Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa