skol
fortebet

Rutsiro: Mudugudu afunzwe azira kwaka umuturage ruswa y’amafaranga igihumbi

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hafashimana Jean bosco uyobora umudugudu wa Runaba ,Akagali ka Haniro Umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, niwe ufunze azira kwaka ruswa y’amafranga igihumbi y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Iyi ndonke yayatse uwitwa Bitegamaso bakunda kwita kizungu .
Uyu Bitegamaso yabwiye Umuryango.rw ko byatangiye bizigama mu matsinda mu Mudugudu, bamaze kugira amafaranga agaragara haza banki yitwa Urwego ibabwira ko yabaguriza.

Ati “hari impapuro bazanye zitagombaga kurenza umunsi zitarasinywa kugirango batwizere twagombaga gusinyisha mu buyobozi. Gitifu yatanze itegeko ko tugomba kubanza gutanga ejo heza turabikora, mpamagara mudugudu mubaza niba naza bwangu kuko jye nari namaze kwizigamira muri ejo heza ansubiza ko sinye ye ari 1000 cyangwa mitsingi. numvise taribyo nku munyarwanda wihesha agaciro nda murikodinga mbishyikiriza Rib” .

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagali ka Haniro yemeje amakuru y’ifungwa rya mudugudu ariko ko atazi ibyo akurikiranyweho.

Ubusanzwe umukuru w’ umudugudu ntamushahara agira ni umurimo ukorwa kubwitange ariko hari abakoresha ubwo bubasha mu kwaka indonke no guhutaza abo bashinzwe kuyobora .

Kugeza kuri ubu Hashimana Jean Bosco afungiye kuri station ya RIB ya Gihango .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa