Rwanda: Urukiko Rwumvise Urubanza Abaturage Baregamo Umujyi wa Kigali
Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023
I Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije irindi tsinda ry’abaturage barega Umujyi wa Kigali kubimura mu mu mitungo yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri tsinda ry’imiryango itanu rigizwe n’abaturage bahoze batuye i Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro.
Umujyi wa Kigali urasaba ko na bo bemera kwimukira mu nzu zo mu Busanza mu karere Ka Kicukiro; bo bagasaba kuwutegeka kubishyura ingurane ikwiye mu mafaranga.
Bavuga ko imitungo yabo yateshejwe agaciro kuburyo bigomba gusobanuka kandi bakanishyurwa amafaranga 5% y’ubukererwe.
Kugeza ubu hamaze kuburana amatsinda agera mu 100 yose agizwe nabanze kwemera ingurane y’amazu umugi wa Kigali yabahaye nk’ingurane.
Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 24 Nyakanga 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *