skol
fortebet

Rwanda: Urukiko Rwumvise Urubanza Abaturage Baregamo Umujyi wa Kigali

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

I Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Kane urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije irindi tsinda ry’abaturage barega Umujyi wa Kigali kubimura mu mu mitungo yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Iri tsinda ry’imiryango itanu rigizwe n’abaturage bahoze batuye i Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro.

Umujyi wa Kigali urasaba ko na bo bemera kwimukira mu nzu zo mu Busanza mu karere Ka Kicukiro; bo bagasaba kuwutegeka kubishyura ingurane ikwiye mu mafaranga.

Bavuga ko imitungo yabo yateshejwe agaciro kuburyo bigomba gusobanuka kandi bakanishyurwa amafaranga 5% y’ubukererwe.

Kugeza ubu hamaze kuburana amatsinda agera mu 100 yose agizwe nabanze kwemera ingurane y’amazu umugi wa Kigali yabahaye nk’ingurane.
Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 24 Nyakanga 2024

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa