Sadate Munyakazi avuga ko agiye kurega Sam Karenzi na Radio10
Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020
Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sport akavaho mu buryo bugoranye RGB igombye kuhagoboka yatangarije Umuryango ko ateganya kurega Radio na Tv10 n’umunyamakuru Sam Karenzi nyuma y’iterana ry’amagambo ndetse n’ibiganiro Sadate avuga ko binyura mu kiganiro Urukiko bimwibasira kandi ngo bimutuka.
Mu kiganiro Munyakazi Sadate yahaye Umuryango kuri uyu wa gatanu taliki 20/11/2020 yavuze ko yababaye cyane ndetse hari inzego yatangiye gushyikiriza ikibazo cye kandi ateganya no gutanga ikirego, gusa ntiyatubwiye igihe abiteganya.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa Radio na TV10 binyuze ku mushoramali nyirayo, Nyagahene, buherutse kwemeza ko iki kiganiro Urukiko ari ikiganiro kiza kandi ibyo abanyamakuru bakora nta kibazo abibonamo, aha basaga n’abavuga kuri ibi bibazo ko iyi radio na televiziyo baba bibasira Munyakazi Sadate.
Iki ni ikiganiro twagiranye na Sadate Munyakazi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *