skol
fortebet

Sankara yamaganye ubushinjacyaha ngo bushaka kumuheza muri gereza agasaza atarongoye "ihogoza"rye

Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire kudaha agaciro ubusabe bwa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be bifuza kongera kugabanyirizwa igihano.
Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragariza Urukiko rw’Ubujurire ko Sankara yari kugabanyirizwa ku bw’impamvu nyoroshyacyaha ariko igihano ntikijye munsi y’imyaka 25 nk’igito giteganywa n’Itegeko.
Bwibukije ko kuba yaragabanyirijwe agakatirwa imyaka 20 bitanamwemerera kongera gusaba kugabanyirizwa kuko Urukiko rw’Ikirenga mu manza (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire kudaha agaciro ubusabe bwa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be bifuza kongera kugabanyirizwa igihano.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragariza Urukiko rw’Ubujurire ko Sankara yari kugabanyirizwa ku bw’impamvu nyoroshyacyaha ariko igihano ntikijye munsi y’imyaka 25 nk’igito giteganywa n’Itegeko.

Bwibukije ko kuba yaragabanyirijwe agakatirwa imyaka 20 bitanamwemerera kongera gusaba kugabanyirizwa kuko Urukiko rw’Ikirenga mu manza zitandukanye rwaciye, rwasesenguye ko mu gihe uregwa yagabanyirijwe igihano n’Urukiko rwa mbere adashobora kubigira impamvu y’ubujurire.

Sankara yavuze ko Urubanza Ubushinjacyaha bwatanzeho urugero ko rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga hakanzurwa ko uwajuriye atakongera kugabanyirizwa kuko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije, yari yahanishijwe igihano cy’imyaka 10 mu gihe icyaha yaregwaga gihanishwa igifungo cya burundu.

Ati "Ese njyewe nahawe imyaka 10 nibura? Njye nahawe 20! Iyo mba narahawe 10 nanjye bakaba bavuga ko njurira kandi naragabanyirijwe kugeza ku myaka 10 bari kuba bafite ishingiro. Ariko ikinyuranyo cy’imyaka 10 na 20 ni ibintu bitandukanye."

Nsabimana Callixte alias Sankara waburanye yemera ibyaha byose ashinjwa akanabisabira imbabazi, yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ahita akijuririra aho we avuga ko yari akwiye kurekurwa cyangwa agahabwa igihano gito.

Sankara wagarutse ku byo yavuganye n’uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda [Jean Bosco Mutangana] ubwo yagezwaga mu Rwanda bari bumvikanye ko agomba korohereza Ubushinjacyaha kuko ibyaha akurikiranyweho bikomeye.

Ngo icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru yabwiye Sankara ati “Sankara uracyari muto uri n’impfubyi, MRCD na FLN baraturembeje, dufashe natwe tuzagufasha tugusabire igihano gito cyane kugira ngo nawe usubire mu buzima busanzwe, ushake umugore, wubake ubuzima bwawe.”

Sankara avuga ko icyo gihe yumvikanye n’Ubushinjacyaha gutanga amakuru yose kuri iyi mitwe ariko na we akizezwa kuzoroherezwa ibihano, gusa ngo ibyo bumvikanyeho arabona binyuranye n’ibihano ari gusabirwa n’Ubushinjacyaha.

Ati “Ku bw’amahirwe macye Umushinjacyaha twagiranye amasezerano ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru uyu munsi ni we wagakwiye kuba ahagaze imbere y’Urukiko ashyigikiye inyungu zanjye yubahiriza ibyo twumvikanye none arimo aransabira imyaka 25 ngo nzave muri Gereza ntarongoye kandi ari we wanyizezaga ko bazampa igihano gito kugira ngo nzane fiancé wanjye ihogoza ryanjye nari nsize hanze.”

Nsabimana Callixte Sankara avuga kandi ko amakuru yatanze mu Bushinjacyaha yagize umusaruro ukomeye mu guhashya iyi mitwe ya FLN-MRCD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa