skol
fortebet

Seyoboka woherejwe na Canada yagejejwe imbere y’Urukiko, Avoka we arabura

Yanditswe: Monday 28, Nov 2016

Sponsored Ad

Nk’uko byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Claude Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda n’igihugu cya Canada kugira ngo aburane ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 akurikiranweho gusa urubanza rwaje gusubikwa nyuma y’uko umwunganira mu mategeko atagaragaye mu rukiko.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyambirambo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo,2016 , Seyoboka ,umucamanza akaba yasomye imyirondoro ye avuga ko urwegwa yinjiye (...)

Sponsored Ad

Nk’uko byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Claude Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda n’igihugu cya Canada kugira ngo aburane ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 akurikiranweho gusa urubanza rwaje gusubikwa nyuma y’uko umwunganira mu mategeko atagaragaye mu rukiko.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare i Nyambirambo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo,2016 , Seyoboka ,umucamanza akaba yasomye imyirondoro ye avuga ko urwegwa yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1991 anyuze mu ishuri rya Gisirikare rya ESM.

Seyoboka waje mu rukiko kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, akaba yari wenyine ndetse abwira urukiko ko Avoka we yari azi neza iby’uru rubanza gusa ko atazi icyatumye atagaragara mu rukiko bityo ko ataburana nta mwunganizi afite.

Umushinjacyaha Capt Kayiranga Kayihura yabwiye urukiko ko uregwa yagakwiye kuba azi impamvu zo kubura k’umwunganira mu mategeko, cyangwa se uwo avoka witwa Nkundabatware Albert akaba yasanze nta nyungu afite muri uru rubanza.

Umucyamanza ,Maj.Gerard Muhigirwa akaba yahise yanzura ko iri buranishwa ryimuriwe tariki ya 1 Ukuboza,2016.

Seyonoka wagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko

Seyoboka w’imyaka 50 yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20, mu ijoro ryo ku ya 17 Ugushyingo,2016 ngo aburanishwe n’u Rwanda ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho.

Mu mwaka wa 2007 Seyoboka yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) adahari, nyuma yaho ubushinjacyaha bw’u Rwanda busohora impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu 1996 nibwo Seyoboka yari yahawe sitati y’ubuhunzi na Canada, akaba ari umukwe wa Colonel Elie Sagatwa, uyu nawe akaba ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Seyoboka yoherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside nyuma ya Dr.Leon Mugesera nawe woherejwe na Canada mu 2012, akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa