Kigali

U Rwanda rwashyizeho impapuro 250 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside

Amakuru   9 January 2017 Yasuwe: 563 0

Muri uyu mwaka 2017, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwiteguye gutanga izindi mpapuro zigera kuri 250 zisaba ibihugu bitandukanye guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babyihishemo.

Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2016, Ubushinjacyaha bwatanze impapuro zigera kuri 200 zishakisha abantu batandukanye biganjemo abari mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bicumbikiye abenshimubakekwahoibyaha kimwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye The New Times ko bizeye kumvisha ibihugu bibacumbikiye kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda cyangwa bikababuranisha.

Ati “Impapuro 206 zoherejwe mu bihugu bitandukanye mu mwaka ushize, muri uyu mwaka tukaba twarihaye intego yo kohereza 250.”

“Abantu babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe mu Rwanda barimo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na RDC hamwe na Hussein Minani woherejwe na Tanzania, ku buryo kugeza ubu imanza esheshatu zimaze kuburanishwa mu nkiko zo mu Rwanda.”

Urubanza rwa Ntaganzwa ntabwo ruratangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko mu kwezi gushize Urukiko Rukuru rwarwimuriye muri Werurwe, mu gihe urwa Minani rwoherejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Huye nyuma yo gufungwa by’agateganyo.

N’ubwo Afurika ifite umubare munini w’abantu batangiwe impapuro zo kubata muri yombi kuva mu 2007 hashyirwaho ishami rishinzwe gushakisha abahunze ubutabera, impapuro zisaba ko batabwa muri yombi zisaga 600 zoherejwe mu bihugu 32 muri Afurika, u Burayi, Amerika ya Ruguru, Canada na New Zealand.

Nkusi yavuze ko kuba u Rwanda rugenda rugirana amasezerano n’ibihugu bya Afurika arebana no guhererekanya abanyabyaha byoroshya gutanga ubutabera, kuko ibihugu bibacumbikiye bibasha kubakoraho iperereza, bikabafata bikabohereza mu gihugu kibashakisha.

Mu 2017 Ubushinjacyaha bwihaye intego ko imanza butsinda zizazamuka zikagera kuri 93 ku ijana zivuye kuri 92.5 mu mwaka ushize, ndetse muri uyu mwaka bukazaharanira ko imanza zirebana n’umutungo ziburanishwa 100%.

Nkusi yavuze ko mu madosiye 25,453 yakiriwe mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bwakurikiranye 25,285 (99.3 ku ijana), ku buryo muri uyu mwaka bwifuza gukomeza gukorera kuri icyo gipimo.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Umuryango w’ umuturage warasiwe I Gikondo ntiwemeranya n’ urukiko ruvuga ko...

Kalisa Aimé mukuru wa Nyakwigendera Ntivuguruzwa Aimé Umuvandimwe wa...
24 June 2017 Yasuwe: 6715 13

Abasirikare bakekwaho kurasa Ntivuguruzwa bagiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena I Gikondo hateganyijwe urubanza...
22 June 2017 Yasuwe: 3249 1

Minisitiri Busingye yagiriye inama Diane Rwigara uvuga ko atizeye ubutabera...

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye...
21 June 2017 Yasuwe: 7561 26

Umugabo ukekwaho kwica atwitse uwo babyaranye yatangiye kuburanishwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kamena , urukiko rwisumbuye rwa Gasabo...
20 June 2017 Yasuwe: 2180 2

Umuyobozi wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste aragezwa imbere y’...

Kimenyi Vedaste wamenyekanye ku mwanya w’ ubuyobozi bw’ Umuryango wa Rayon...
19 June 2017 Yasuwe: 882 5

Bishop Sibomana Jean yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Urukiko rwisumbuye rw’ Akarere ka Gasabo kuri uyu wa 15 Kamena 2017,...
15 June 2017 Yasuwe: 2214 11