U Rwanda rwategetswe kwishyura Victoire Ingabire miliyoni 50 Rwf

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 10 December 2018 Yasuwe: 16247

Urukiko Nyafurika rushinzwe uburenganzira bwa muntu rufite ikicaro muri Tunisia rwategetse Leta y’ u Rwanda kwishyura Ingabire Victoire indishyi z’ akababaro zingana na miliyoni 50 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Itangazo uru rukiko rwashyize ahagaragara rivuga ko Ingabire n’ umuryango we ubuzima bwabo bwahungabanijwe n’ ifungwa rye.

"Umugabo we n’abana bakozweho n’ ifatwa n’ ifungwa rya Victoire Ingabire”

Nk’ uko BBC yabitangaje iryo tangazo rikomeza rigira riti “Urukiko rwategetse Leta y’ u Rwanda guha Ingabire ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda miliyoni 55.”
Uru rukiko kandi rwategetse Leta y’ u Rwanda gusubiza Ingabire amafaranga yakoresheje aburana angana 10.230.000.

Uru rukiko rwanze kwishyurira Ingabire amafaranga yakoresheje ari muri gereza kuko nta mpapuro afite ziyagaragaza kandi ngo nta nubwo yafunzwe binyuranyije n’ amategeko.

U Rwanda rwategetswe kwishyura aya mafaranga bitarenze amezi 6 bitakorwa hakiyongeraho inyungu bigendeye ku mategeko agenga Banki Nkuru y’ u Rwanda.

Ingabire Victoire, tariki 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Tariki 14 Nzeli uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Ingabire Victoire arekurwa bukeye bwaho tariki 15 Nzeli.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ESE UYU MUGORE YAKWANDIKISHIJE ISHYAKA RYE MAZE AKAZATORWA MURI 2024 KO NABONYE NAWE ASHOBOYE , BAVUGA AGATHA UWIRINGIYIMANA!

    5 March

Inzindi nkuru

Nyarugenge: Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage arafunze, yari...

Ndayisenga Jean Marie Vianey , Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere...
6 March 2019 Yasuwe: 11290 1

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe idosiye ya Twagirayezu woherejwe n’igihugu cya...

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha NPPA bwatangiye gukora ku idosiye ya...
19 December 2018 Yasuwe: 2867 0

ADEPR: Batatu bahamwe n’icyaha abandi barimo na Bishop Tom Rwagasana bagirwa...

Abahoze ari abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR barimo Bishop Jean Sibomana...
14 December 2018 Yasuwe: 9876 5

Urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera ruzaburanishwa mu...

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwafashe...
13 December 2018 Yasuwe: 2177 1

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara...

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yemeje ko Ubushinjacyaha...
12 December 2018 Yasuwe: 4072 1

Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside yagejejwe i...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza nibwo indege yari intwaye Twagirayezu...
12 December 2018 Yasuwe: 2571 0