skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso byinshi ku birego Rusesabagina akurikiranweho

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 31 Werurwe 2021, guhera saa Mbiri n’igice z’igitondo nibwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwakomeje iburanisha ku rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.

Sponsored Ad

Kuri iyi nshuro na bwo Rusesabagina ntiyari yitabye urukiko cyakora abandi baregwa mu rubanza rumwe bo bari baje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n’ishyirwaho ry’ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube yahawe inyito ivuga ko “Rusesabagina claims deadly attacks on Rwandan territory”.

Muri aya mashusho Rusesabagina yiyemerera ibitero byishe abantu ku butaka bw’u Rwanda, avuga uko byagenze.

Mu magambo ye, yavuze ko mu 2018 ingabo za FLN hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi ko mu 2019 ibyo bikorwa bigomba kwihutishwa mu guhagarika ibikorwa na FPR.

Ati “Uburyo bwose bwa politiki bwarakoreshejwe ariko nta cyagezweho. Ndahamagarira cyane urubyiruko rwa FLN ko rukwiye kugaba ibitero ngo rubohoze Abanyarwanda kandi bagomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine busigaye.’’

Mu byavuye mu isaka Polisi y’u Bubiligi yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina muri telefoni ye hasanzwemo ibyo yaganiriye na Twagiramungu Faustin.

Kimwe muri byo ni icyo mu 2018 aho avuga ko “Ubu sindi hafi, ndi kwiruka hirya no hino nshakira abahungu banjye uko icyo kibazo cyakemuka ariko ubu simpari.’’

Umushinjacyaha Habarurema yabwiye urukiko ko mu kwiregura kwe mu Bugenzacyaha, Rusesabagina Paul yavuze ko abo yitaga abahungu be ari abarwanyi ba FLN.

Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ibyo yaganiriye na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.

Gen Irategeka yamubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.’’

Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro “Champ de Bataille’ hitwaga mu murima.

Ubushinjacyaha bwavuze ko FLN yahawe izina muri Gicurasi 2018. Busobanura ko kuba Rusesabagina ari mu bashinze ingabo za FLN byemezwa na Col Nizeyimana Marc wemereye Ubushinjacyaha ko FLN yashinzwe ari Umutwe w’Ingabo ushamikiye kuri MRCD.

Ubushinjacyaha bwagaragaje byimbitse uko Rusesabagina yateraga inkunga y’imari,umutwe wa FLN yaba mu kuyoherereza amafaranga muri RDC n’ibindi.

Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Undi wavuzweho ni Nsengimana Herman wabaye umuvugizi w’umutwe wa FLN nyuma y’ifatwa rya Sankara.

Uyu wari ugeze ku ipeti rya Capitaine muri uyu mutwe, aregwa ibyaha bibiri:icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Na we aregwa hashingiwe ku byakozwe n’ingabo za FLN ku butaka bw’u Rwanda.

Bimwe mu byaha bihera mu mwaka wa 2019 ubwo uyu yagirwaga umuvugizi w’uyu mutwe.

Uretse kwigamba ibitero ngo yavuze amagambo yakuye abaturage umutima ndetse anahamagarira urubyiruko kwifatanya n’ingabo zitemewe.

Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza ibyo burega aba bose mbere y’uko batangira kwiregura.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Mata 2021, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Rusesabagina Paul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa