skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwagaragaje neza uko Bamporiki yakoze icyaha cyo kwakira ruswa

Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge uko Bamporiki Edouard yakoze icyaha cyo kwakira ruswa nawe yemeye.
Aya mafaranga ngo yayahawe na Gatera Norbert ufite Uruganda ku Gisozi rukora ibinyobwa, ngo mu 2021 Umujyi wa Kigali wararufunze, bamuha ibaruwa igaragaza ko ruzize ko rutujuje ibisabwa.
Umushinjacyaha yavuze ko icyaha kijya gukurikiranwa, Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego (...)

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge uko Bamporiki Edouard yakoze icyaha cyo kwakira ruswa nawe yemeye.

Aya mafaranga ngo yayahawe na Gatera Norbert ufite Uruganda ku Gisozi rukora ibinyobwa, ngo mu 2021 Umujyi wa Kigali wararufunze, bamuha ibaruwa igaragaza ko ruzize ko rutujuje ibisabwa.

Umushinjacyaha yavuze ko icyaha kijya gukurikiranwa, Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.

Yavuze ko amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Yabishinganishagaho avuga ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma.

Ibyo bikorwa birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Gatera yandikiye n’Umujyi wa Kigali ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru yatanzwe na Bamporiki.

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.

Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Icyo gihe ngo basohotse kubera ko Gatera yari yamaze gutanga amakuru ku Bagenzacyaha ba RIB, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe afatirwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu mudoka ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru ayaha Visi Meya Mpabwanamaguru, bityo ahita ajya gufunga urwo ruganda.

Hagaragajwe ko Bamporiki mu ibazwa yemeye ko ari we watanze amakuru y’uruganda rwa Gatera Norbert.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha yari afite, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera Nobert, amufungurire uruganda.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

Ikindi ngo Bamporiki yabwiye Gatera ko aramutse amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we [Bamporiki] akajya agira ikintu abonaho.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko hari n’izindi miliyoni 10 Frw Gatera yahaye Bamporiki mu 2021, kugira ngo afunguze umugore we wari wafunzwe bifitanye isano n’urwo ruganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa