skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwahishuye ibyaha bibiri bikomeje gukaza umurego mu Rwanda

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda,Aimable Havugiyaremye,yagaragaje ko icyaha cy’ubujura n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda.

Sponsored Ad

Uyu yavuze ko ibi byaha bibiri birengeje 50 y’ibyaha byose bikorwa, anavuga ko bikunze gufatirwamo urubyiruko.

Umushinjacyaha Mukuru, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023 ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2023-2024.

Yavuze ko icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo gukubita no gukomereza ku bushake,"byihariye 59,3% y’ibyaha bikorwa muri rusange.”

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko mu isesengura ryakozwe, byagaragaye ko abakora ibi byaha, akenshi biba bifitanye isano n’ubusinzi.

Ati “Abenshi mu rubyiruko rukurikiranwaho icyaha cy’ubujura, ahanini biterwa no gushaka amafaranga yo kwishora mu nzoga no mu biyobyabwenge. Iyo bamaze gusinda ni byo bikunze kuvamo ayo makimbirane muri urwo rubyiruko, barwana bikavamo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.”

Avuga kandi mu mikorere y’ibyaha muri rusange, 72,8% y’ababikora, bari mu kigero cy’imyaka itarenze 30 y’amavuko. Ati “Tuzakomeza gukorana n’izindi nzego mu kunoza ingamba zitandukanye uru rubyiruko ruve muri ibi byaha.”

Mu mwaka ushize w’Ubucamanza wa 2022-2023,Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego ko 50% y’amadosiye aregerwa Ubushinjacyaha, yakemuka hatabayeho kuregera inkiko.

Ati “Uyu muhigo twawugezeho, aho 51% y’amadosiye yagarukiye mu Bushinjacyaha ataregewe Inkiko.”

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kugabanya umubare w’abantu baregerwa inkiko bafunze, aho bwifuzaga ko 60% y’amadosiye bwakira, bazajya bakurikiranwa badafunze.

Ati “Tukaba twarabigezeho ku kigero cya 48%. Bivuze ko amadosiye yarimo abafunze bageze kuri 48% twabafunguye kugira ngo bakurikiranwe badafunze.”

Ivomo:RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa