skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye Venant Rutunga gufungwa burundu kubera ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside gufungwa burundu.

Sponsored Ad

Aregwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.

Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no kurimbura imbaga.

Uyu mugabo wahoze ayobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ISAR Rubona mbere no mu gihe cya jenoside yabwiye urukiko rukuru mu Rwanda ko aramutse ahamijwe ibyaha bya jenoside yaba arenganye.

Avuga ko yazanye abajandarume mu bihe bidasanzwe ngo barinde umutekano bagakora ikinyuranyo.

Rutunga yabwiye urukiko akiburana bwa mbere ko ibyo byaha byamwitiriwe kubera umwanya ukomeye w’ikigo cya ISAR yari arimo, avuga ko nta mabwiriza ayo ari yo yose cyangwa amategeko yigeze atanga we ubwe cyangwa se undi muyobozi uwo ari we wese muri ISAR, yo kwica abatutsi.

Muri ibyo byaha byose aregwamo ibikorwa bitandukanye birimo: iyicwa rya bamwe mu bakozi ba ISAR n’iyicwa ry’impunzi z’abatutsi zari zahungiye hafi y’icyo kigo.

Ibindi bikorwa aregwa ni ugutanga ibikoresho gakondo byifashishijwe mu kwica abatutsi, gusaba no kuzana abajandarume n’abasirikare bakoze ubwicanyi muri ISAR no guhemba Interahamwe zakoze ubwo bwicanyi.

Rutunga yahoze aba mu gihugu cy’Ubuholandi. Icyo gihugu cyamwohereje kuburana aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa