skol
fortebet

Uko Gereza zo mu Rwanda zirutanwa mu kugira abagororwa benshi

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubureganzira bwa muntu yatangaje ko muri 2019/2020 yasuye amagereza 12 ari mu Rwanda hanyuma isanga yose hamwe acumbikiye abantu 66,082 bangana n’ubucucike bwa 136 %.
Iyi komisiyo yavuze ko izo gereza zifite ubucucike buri hejuru cyane ariko nyuma y’imyaka 2 gusa yaje kongera gusura izo gereza isanga byarakabije noneho.
Iyi komisiyo yavuze ko nyuma y’imyaka 2 n’ukuvuga nyuma y’isuzuma ryakozwe kuwa 30 Gicurasi 2022,imfungwa zariyongereye bikabije muri izi gereza 12 (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubureganzira bwa muntu yatangaje ko muri 2019/2020 yasuye amagereza 12 ari mu Rwanda hanyuma isanga yose hamwe acumbikiye abantu 66,082 bangana n’ubucucike bwa 136 %.

Iyi komisiyo yavuze ko izo gereza zifite ubucucike buri hejuru cyane ariko nyuma y’imyaka 2 gusa yaje kongera gusura izo gereza isanga byarakabije noneho.

Iyi komisiyo yavuze ko nyuma y’imyaka 2 n’ukuvuga nyuma y’isuzuma ryakozwe kuwa 30 Gicurasi 2022,imfungwa zariyongereye bikabije muri izi gereza 12 zo mu Rwanda aho umubare w’imfungwa wageze ku 84,710 n’ukuvuga ko bafite ubucucike bwa 174% nkuko n’imibare ya RCS yabitangahe.

Kuba muri 2020 ubucucike mu magereza 12 yo mu Rwanda bwari ku mpuzandengo ya 136% ariko nyuma y’imyaka 2 bukaba bwaratumbagiye bukagera kuri 174% muri 2022,inzego z’ubutabera zikunda gufunga cyane.

Gereza ya Rwamagana iri ku isonga mu zirimo imfungwa nyinshi kuko icumbikiye 17.448, irimo bake ni iya Nyagatare,bangana na 603.

Muri Gicurasi uyu mwaka,Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya,yavuze ko ubucucike muri za gereza ari ikibazo, ariko barimo gushaka igisubizo ku bufatanye n’inzego bireba.

Muri gahunda zakemura ikibazo ngo harimo kwagura gereza, niba yakiraga abantu 5000 bakagera ku 12,000. Aha yavugaga Gereza ya Nyarugenge yahoze yitwa 1930, yimuriwe i Mageragere.

Icyakora, ngo mu gusesengura impamvu zituma abantu bafungwa ku bwinshi bikwiye guhera hasi mu Isibo, aho ibyaha bikorerwa.

Ati "Ubucucike […] burahari kandi tugomba gushaka uko bwagabanyuka, ariko nanone se niba umuntu yakatiwe akaza muri gereza, tumwihorere? Tumurekure? Ntabwo dushinzwe kurekura abantu, kuko ntabwo tubifitiye ububasha."

Ni ukuvuga ko umupira uba woherejwe mu kibuga cy’abafunga abantu n’ababakatira, ni ukuvuga Ubushinjacyaha n’inkiko.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko ubucucike muri gereza atari cyo kibazo, ahubwo ari ingaruka zo kuba ibyaha byariyongereye.

Ati "Ikibazo ni icyaha, ubucucike tubona muri gereza buturuka ku byaha, niyo mpamvu hakenewe gushaka umuti duhereye hasi ku mpamvu zituma abantu bakora ibyaha."

Nko mu myaka itanu ishize, amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga 25,000 mu 2015, bigera ku byaha 67,512 mu 2020/2021.

Abasesenguzi bavuga ko mu bikomeza ubucucike muri za gereza harimo n’umubare uri hejuru w’abafungwa mu buryo bw’agateganyo, bategereje kuburana mu mizi.

Nyamara itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Birimo kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe; gutanga ingwate; kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bagiranye n’Abanyamakuru muri Werurwe uyu mwaka,Minisitiri Ngirente yavuze ko u Rwanda ruri gushaka uko rwakubaka amashuri muri za Gereza no hafi yazo.

Ati "Ikibazo turakizi,amagereza yo mu Rwanda aracucitse cyane,zuzuyemo abantu benshi ku buryo ubushobozi bwazo bwarenze....Turi kugenda twubaka amashuri y’imyuga (TVET) muri gereza cyangwa iruhande rwa gereza kugira ngo tugende duhindura abo twitaga ko bafunze bazira ibyaha byoroheje, ahubwo bige imyuga."

Muri rusange, gereza ziri mu Rwanda ni iya Bugesera, Rwamagana, Rusizi, Gicumbi, Nyanza, Huye na Rubavu, zagenewe abagabo gusa, naho iya Nyagatare yagenewe kugororerwamo abana.

Hari kandi gereza ya Nyarugenge, Muhanga na Musanze zo zifungiyemo abagabo n’abagore, hamwe n’iya Mulindi ifungirwamo abasirikari n’abasivili bakoranye ibyaha n’abasirikari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa